Izi mpinduka zatangajwe binyuze mu ibaruwa yanditswe ku wa Gatatu, tariki 26 Mata 2023, yasinyweho n’Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA akaba n’Umuyobozi w’Amarushanwa, Karangwa Jules.

Amakipe, abasifuzi n’abandi bireba bamenyeshejwe ko izi mpinduka zizatangira kubahirizwa umwaka w’imikino 2022/23 urangiye.

Izi mpinduka zigena ko buri musifuzi wa FERWAFA uzasifura umukino wa gicuti mu Cyiciro cya Mbere azajya agenerwa amafaranga ibihumbi 45 Frw avuye ku bihumbi 32 Frw bari basanzwe bahabwa.

Mu gihe uzasifura mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo n’icy’Abagore mu byiciro byose azajya agenerwa ibihumbi 21 Frw. Aya yiyongeraho amafaranga y'ingendo atangwa n'amakipe ari bukine.

Abakomiseri bazajya bahabwa amafaranga angana muri ibyo byiciro agera ku bihumbi 51 Frw.

Mu busanzwe mu mikino ya gicuti abasifuzi bahabwaga ibihumbi 32 Frw mu gihe komiseri yarenzagaho ibihumbi 3 Frw.

Mu mikino y’amarushanwa, mu busanzwe abasifuzi basifura mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo bahabwa ibihumbi 42 Frw ku basifura imbere mu gihugu mu gihe abasifuzi mpuzamahanga bo bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mukino.

Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo banganya n’abasifura mu cy’Abagore mu byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 20.500 Frw ku mukino. Mu gihe abakomiseri banganya muri ibi byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino. Hakiyongeraho n'amafaranga y'ingendo atangwa na FERWAFA.

Ubwo yari muri Sena aho yitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, yateranye ku wa 22 Werurwe 2023, Nizeyimana Olivier wari Perezida wa FERWAFA, yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’imisifurire, bikwiye kuzamura umushahara utangwa.

Yagize ati “Burya nta mushahara urenga ruswa. Turagerageza kugira ngo nibura umuntu ufite ubwoba bwo kuzatakaza ayo mafaranga make aboneka buri gihe, we azatinye gufata iyo ruswa akenshi iba irenga ayo tumuhemba.’’

Impinduka zo kuzamurirwa amafaranga ku basifuzi zatangiranye n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’uyu mwaka 2022/23. Mbere abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo bagenerwaga ibihumbi 23 Frw ku mukino kuri buri umwe, mu Cyiciro cya Kabiri mu Bagabo no mu Bagore ibyiciro byose bagenerwaga ibihumbi 14 Frw buri umwe, mu gihe bakomiseri banganyaga mu byiciro byose aho bagenerwaga ibihumbi 30 Frw ku mukino.

Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo bazajya bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mikino ya gicuti
Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo bazajya bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mikino ya gicuti
Abakomiseri b'imikino ku byiciro byose bazajya bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino
Abakomiseri b'imikino ku byiciro byose bazajya bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino
Mu mikino y'amarushanwa abasifuzi mpuzamahanga bagenerwa ibihumbi 45 Frw
Mu mikino y'amarushanwa abasifuzi mpuzamahanga bagenerwa ibihumbi 45 Frw
Mu gihe abasifura imbere mu gihugu bagenerwa ibihumbi 42 Frw
Mu gihe abasifura imbere mu gihugu bagenerwa ibihumbi 42 Frw
Amafaranga agenerwa abasifuzi mpuzamahanga n'abasifura imbere mu gihugu arutanwaho ibihumbi bitatu
Amafaranga agenerwa abasifuzi mpuzamahanga n'abasifura imbere mu gihugu arutanwaho ibihumbi bitatu

Amafoto: Ntare Julius