Iyi mikino ikaba yaratangiye gukinwa uyu mwaka, aho amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yategetswe kuzana amakipe y’abato kugira ngo hongere umubare w’amarushanwa ndetse hanaboneke izindi mpano nyinshi muri ruhago y’u Rwanda.
Aha, Ferwafa mu gushimangira ibi ikaba yaremereye amakipe ko ashobora gukoresha abakinnyi bane baturutse mu makipe y’abakiri bato bakaba bakinira inkuru muri shampiyona batabanje kwakirwa izindi Licences, gusa amakipe yabikoze ni mbarwa.
Kugeza ubu amakipe umunani, ane mu bagore n’ane mu bagabo ni yo yari asigaye mu irushanwa, aho byari biteganyijwe ko imikino ya ½ iri bukinwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi mu gihe imikino yanyuma yari bukinwe ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Amakuru yageze kuri IGIHE ariko kuri uyu wa gatatu ni uko akarere ka Bugesera kaje kwandikira Ferwafa kayibwira ko ikibuga bari buzakinireho kitazaboneka kuko hari ibindi kizakorerwaho mu mpera za kino cyumweru.
Nubwo ikibuga cyabuze ariko, IGIHE nubundi yari afite amakuru ko amakipe atari yarishimiye ko imikino yashyizwe kuwa gatanu mu gitondo (umukino wa mbere wari 8H:30) nyamara abakinnyi bayakinira basanzwe ari abanyeshuri bivuze ko byari busabe ko basiba ishuri iminsi ibiri.
Ferwafa ikaba yanamaze kwandikira amakipe bireba ko ino mikino yimuwe.
Amakipe ya Kamonyi, Indahangarwa, APAER na APR mu bagore ni yo yagombaga guhatanira igikombe mu gihe mu bagabo abageze muri ½ cy’irangiza ari Marines, Sunrise, Gasogi na Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!