00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA yubikiriye Mugabo ukinira Arsenal

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 22 April 2013 saa 02:14
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko umunyarwanda Alfred Mugabo ukinira Arsenal y’abatarengeje imyaka 19, arimo gukurikiranirwa hafi kugira ngo azifashishwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa FERWAFA Ntagungira Celestin, yadutangarije ko uyu mwana akurikiranirwa hafi n’umutoza Richard Tardy. Yagize ati “Alfred Mugabo yaraje abatoza baramureba, tumwifashisha tujya gukina muri Mexique, n’ubu umutoza Richard (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko umunyarwanda Alfred Mugabo ukinira Arsenal y’abatarengeje imyaka 19, arimo gukurikiranirwa hafi kugira ngo azifashishwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa FERWAFA Ntagungira Celestin, yadutangarije ko uyu mwana akurikiranirwa hafi n’umutoza Richard Tardy. Yagize ati “Alfred Mugabo yaraje abatoza baramureba, tumwifashisha tujya gukina muri Mexique, n’ubu umutoza Richard Tardy avugana n’uwo mwana, ubu yagiye i Burayi, muri gahunda afite harimo no kureba urugero Alfred agezemo. Ubu abatoza bo ku mpande zombie baravugana.”

Ntagungira anavuga ko hakiri abana b’Abanyarwanda bazwi n’abataramenyekana bakinira i Burayi, ariko ko barimo gukurikiranwa, ati “Iyo tubonye umwana, twihutira kumenya ikipe akinamo, tukaganira n’ababyeyi be, tukabaza umwana niba yishimira gukinira u Rwanda kuko hari abifuza kubanza kureba ko bagira amahirwe yo kubanza gukinira ibindi bihugu, uwo mwana yabyumva neza akaza.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages