Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2025, ni urwa gatatu muri uyu mwaka nyuma y’urwo muri Werurwe ndetse n’urwo muri Kamena.
U Rwanda rwatakaje imyanya ibiri nyuma y’uko ruheruka umukino muri Gashyantare ubwo rwasezererwaga na Misiri ku giteranyo cy’ibitego ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Kuri ubu Ikipe y’Igihugu yagumanye amanota 892,39 mu gihe iri ku mwanya wa 168 nyuma yo gutakaza undi mwanya umwe ikaba iya 166 muri Kamena.
Muri Werurwe, u Rwanda rwari rwungutse imyanya itatu n’amanota 17,58 nyuma yo gukina na Misiri imikino ibiri.
Umwanya mwiza Amavubi y’Abagore yagize mu mateka yayo ni uwa 105 mu Ukuboza 2017 mu gihe kuri ubu yasubiye ku mwanya mubi mu mateka yawo, yagezeho bwa mbere mu Ukuboza 2024.
Nigeria ya 36 ku Isi, iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika, ni yo ya mbere kuri uyu Mugabane mu gihe u Rwanda ari urwa 34.
Ni mu gihe urutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne yasimbuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho u Bwongereza buheruka kwegukana EURO 2025 ari ubwa kane inyuma ya Suède ya gatatu.
Ibihugu 196 ni byo biri ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi mu makipe y’abagore mu gihe muri Afurika ari 47.
Ku bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 116 ku Isi, Tanzania 131, Uganda 147 naho u Burundi ni ubwa 178.
Urutonde rusoza umwaka ruzashyirwa ahagaragara ku wa 11 Ukuboza 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!