00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA iteganya guha buri ‘Federation’ miliyoni 25$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru, FIFA, rirateganya gutanga miliyoni 25 z’Amadolari kuri buri shyirahamwe ryo mu bihugu 211 birigize, muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru izatwara miliyari 6,35 z’Amadolari mu myaka ine iri imbere.

Amakuru AFP yahawe ku wa Gatatu n’umuntu uzi iby’uyu mushinga, avuga ko uzagezwa ku Nama y’Ubuyobozi ya FIFA ku wa Kane, kugira ngo iwemeze.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2027 na 2030. Amafaranga yayo azagenerwa amashyirahamwe y’ibihugu ndetse n’impuzamashyirahamwe zo mu turere dutandukanye tw’Isi.

Mu kongera ingengo y’imari y’iyi gahunda, FIFA iteganya gukoresha igice cy’amafaranga ifite mu bubiko, nyuma y’uko Igikombe cy’Isi cya 2026 cyinjije amafaranga menshi binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi.

Miliyoni 25 z’Amadolari ziteganyirijwe buri shyirahamwe ziruta cyane amafaranga yari yarateganyijwe mbere.

Iyi gahunda igiye gutangazwa hashize ukwezi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, Aleksander Ceferin, na mugenzi we uyobora CONCACAF, Victor Montagliani, basabye FIFA kongerera buri shyirahamwe “nibura miliyoni 10 z’Amadolari”.

CONCACAF ihuza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri Amerika y’Amajyaruguru no mu Karere ka Caraïbes.

Inama izasuzuma uyu mushinga izabera i Zurich mu Busuwisi, iyobowe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari kumwe n’abandi banyamuryango 36 b’Inama y’Ubuyobozi. Izaba mu muhezo, itangire saa Tanu za mugitondo ku isaha yo mu Bufaransa.

Ni yo nama ya mbere y’uru rwego izaba ibaye kuva ku wa 28 Mata. Igiye kuba mu gihe ubuyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi buri mu bibazo by’imiyoborere, byakurikiye umugambi Infantino yatangaje wo kwemerera abashoramari bigenga gushora imari muri FIFA.

Uyu mugambi yari yawutangaje mu mpeshyi, ariko nyuma uza kurekwa kubera kunengwa cyane n’abo mu mupira w’amaguru. Abawurwanyije bari barangajwe imbere na UEFA, CONCACAF n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya, AFC.

Mu mpera za Nzeri, Infantino yatangiye kugisha inama amashyirahamwe y’ibihugu ku mpinduka zakorwa mu mikorere ya FIFA. Yavuze ko ibitekerezo bya mbere bishobora gusuzumwa muri iyi nama yo ku wa Kane.

Infantino, ufite imyaka 56, afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani, u Busuwisi na Liban. Ayobora FIFA kuva mu 2016, akaba ashaka kongera gutorerwa kuyiyobora muri Werurwe 2027.

Abatavuga rumwe na we ntibarabasha kumvikana ku mukandida bazamuhanganisha na we muri ayo matora.

Ceferin we arashaka kongera kwiyamamariza kuyobora UEFA. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko na Montagliani ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora CONCACAF.

Gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora FIFA bizasozwa ku wa 18 Ugushyingo. Mu gihe icyo gihe ntarengwa cyegereje, gahunda yo kongera amafaranga agenerwa amashyirahamwe igiye gusuzumwa ari na ko hakomeje ibiganiro ku mikorere y’uru rwego n’amatora y’ubuyobozi bwarwo ateganyijwe mu mwaka utaha.

FIFA iteganya guha buri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru miliyoni 25$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages