00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA: U Rwanda ku mwanya mwiza mu mateka wa 68 ku Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 18 December 2014 saa 11:23
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda rwageze ku mwanya wa 68 ku Isi ku rutonde rw’Ukuboza rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, Amavubi yamanutseho imyanya 22.
Nubwo nta mukino mpuzamahanga u Rwanda rwakinnye muri uku kwezi, mu kubara amanota y’Ukuboza bagendera kuko ikipe yitwaye mu mwaka yose.
Umwanya mwiza u Rwanda rwari rwagize ni uwa 78 mu Ukuboza 2008 mu gihe umwanya mubi ari 178 mu 1999.
Amavubi yatangiye umwaka ari aya 130, muri Gashyantare yabaye aya 134 (…)

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda rwageze ku mwanya wa 68 ku Isi ku rutonde rw’Ukuboza rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, Amavubi yamanutseho imyanya 22.

Nubwo nta mukino mpuzamahanga u Rwanda rwakinnye muri uku kwezi, mu kubara amanota y’Ukuboza bagendera kuko ikipe yitwaye mu mwaka yose.

Umwanya mwiza u Rwanda rwari rwagize ni uwa 78 mu Ukuboza 2008 mu gihe umwanya mubi ari 178 mu 1999.

Amavubi yatangiye umwaka ari aya 130, muri Gashyantare yabaye aya 134 banawugumaho muri Werurwe.

Muri Mata u Rwanda rwabaye urwa 129 na 131 muri Gicurasi mbere y’uko umutoza Stephen Constantine afata Amavubi.

Nyuma yo kunganya no gutsinda bagasezerera Libya, Amavubi yabaye 116 ku Isi muri Kamena na 109 muri Nyakanga.

Amavubi yatsinze imikino yombi ya gicuti ya Gabon n’uw’amajonjora wa Congo Brazzaville wo kwishyura ariko bari batsinzwe ubanza bisanga ku mwanya wa 101 muri Kanama.

Muri Nzeli u Rwanda rwabaye urwa 93 na 95 mu Ukwakira maze bagwa miswi na Maroc baba aba 90 mu Ugushyingo.

Umutoza Constantine yasanze u Rwanda ku mwanya wa 131 ageze ku mwanya wa 68

Uku kuzamuka kw’Amavubi gusize rero mu 2014 ruzamutseho imyanya 22 ku Isi.

Amavubi ni aya 19 muri Afurika mbere ya Uganda ya 76 ku Isi, Maroc ya 81, Tanzania 105, Kenya 116 n’u Burundi 127.

Algeria ni iya 18 Ku Isi, Tunisia 22, Côte d’Ivoire 28, Senegal 35 na Ghana ya 37.

Nyuma yo gutwaramo igikombe cy’Isi, u Budage busoje uyu mwaka k’umwanya wa mbere bwatsimbuyeho Espagne ikurikiwe na Argentina, Colombia, u Bubiligi n’u Buholande bwa gatanu.

Mu gihe u Rwanda aricyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi 22, Cuba niyo yamanutseho imyanya 34. Urutnde rutonde ruzasohoka tariki ya 8 Mutarama 2015.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages