Ni ibyemezo byafashwe biciye mu Kanama kigenzura gashinzwe Imyitwarire muri FIFA, nyuma y’iperereza kakoze ku byaha Constant Omari ashinjwa nk’uko byatangajwe n’Urubuga rw’iri Shyirahamwe kuri uyu wa Kane.
Iyi myanzuro yafashwe n’aka Kanama kateranye ku wa 7 Mutarama 2021, ubwo kigaga ku kumenya impamvu uyu mugabo w’imyaka 63 yemeye kwakira impano ingana n’ibihumbi 64,4€.
Nyuma yo guterana kw’aka Kanama kigenzura gashinzwe imyitwarire muri FIFA, kasanze Constant Omari Selemani yarakiriye impano zitemewe bitewe n’icyo amahame ya FIFA avuga.
Ibihumbi 64,4€ yahawe Constant Omari mu 2018, ubwo uyu mugabo yari akiyobora FECOFA, akaba na Visi Perezida wa CAF. Icyo gihe yasabwaga ko yakorohereza Sosiyete ya LC2 mu gutsindira isoko ry’amashusho y’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.
Uko byagenze ngo Constant Omari Selemani ahamwe n’icyaha:
Ku wa 7 Mutarama 2021 ni bwo hatangiye inzira yo gukurikirana ikibazo cya Constant Omari kijyanye no kwakira impano yahawe.
Iyi dosiye ishinja Constant Omari guhabwa 64.444€ na Sosiyete yitwa Lagardere Sports mu nyungu ze bwite ku bwumvikane butegura amasezerano ajyanye no gucuruza uburenganzira bwo kwerekana amashusho y’imikino yasinywe na LC2 no kwishyuza ibirarane.
Uwari ushinzwe iyo mishyikirano ku nyungu za CAF yari Constant Omari. Byaje kugaragara ko ayo amasezerano abangamiye cyane inyungu za CAF akanayitera igihombo kinini cy’amafaranga.
Kwemera ibyo yahawe byateje amakimbirane ashingiye ku nyungu z’umuntu ku giti cye, bituma atuzuza inshingano ze nk’uwari uhagarariye CAF ngo abikore nk’inyangamugayo n’ubwigenge yari yahawe.
Nyuma y’ibi, hifashishijwe ingingo ya 67 mu gika cyayo cya mbere mu gitabo cy’amategeko ahana ya FIFA, Constant Omari Selemani yahanishijwe kumara umwaka wose nta bikorwa by’umupira w’amaguru agaragaramo, acibwa amande angana n’ibihumbi 64,4€.
Iki gihano kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa 18 Kamena 2021 nyuma yo gutangazwa kw’iyi myanzuro y’Akanama kigenzura gashinzwe Imyitwarire muri FIFA.
Constant Omari yabaye Umuyobozi wa FECOFA kuva mu 2003 kugeza mu 2020 ubwo yavugaga ko atazongera kwiyamamariza indi manda. Mu 2015, yashyizwe mu Kanama Njyanama ka FIFA. Mu gihe kuri Manda ya Ahmad Ahmad, yari Visi Perezida wa Mbere wa CAF.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!