00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yakuriyeho ibihano Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 July 2026 saa 08:09
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryakuriyeho Rayon Sports ibihano byo kutandikisha abakinnyi, nyuma y’uko Gikundiro yerekanye ko yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umunyezamu wayo, Drissa Kouyaté.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, ni bwo FIFA yandikiye Rayon Sports iyigaragariza ko yakuyeho igihano cyari cyashyizweho ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga, kuko yari yatsinzwe urubanza yarezwemo n’umukinnyi wayo.

Nyuma y’aya makuru y’ibihano, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangaje ko ikibazo cyavuzwe hagati yayo n’umukinnyi wayo Drissa Kouyaté “kimaze iminsi cyarakemutse ku bwumvikane bw’impande zombi."

Iti "Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi bwamaze gushyikiriza FIFA inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y’impande zombi. Turamenyesha abakunzi ba Rayon Sports ko Drissa Kouyaté akiri umukinnyi wa Rayon Sports, kandi akaba ari mu kazi nk’ibisanzwe, kuko nta kibazo na kimwe afitanye n’ikipe.”

Nta kuzuyaza FIFA yakuyeho iki gihano cyari cyashyizweho cyo kutandikisha abakinnyi, mu ibaruwa yandikiye ikipe n’umukinnyi ikamenyeshwa Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ivuga iyi kipe yandikisha abakinnyi bayo nta nkomyi.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi 15 bashya, kongeraho abatoza by’umwihariko Habimana Sosthène nk’Umutoza Mukuru Wungirije na Hugo Tricárico utoza abanyezamu.

Abakinnyi bakoze umwiherero wa wabereye mu Karere ka Gicumbi, dore ko iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.

Mbere yo gukina aya marushanwa, Gikundiro iritegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Rayon Sports yakemuye ikibazo yari ifitanye na Drissa Kouyaté ikurirwaho ibihano na FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages