Iyi hoteli izashyirwa ku ruhande rw’icyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda izubakwa mu bice bine, muri Nyakanga 2015 ikazatangirana n’igice cya mbere kizaba gifite ibyumba 40 ku buryo yakira amakipe abiri.
Nyuma yo kubonana na Valcke, umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent yavuze ko baganiriye kuri uyu mushinga wo kubaka hoteli amusaba ko imirimo yatangira vuba.
Yagize ati “ Twaganiriye ku mushinga wa hoteli izubakwa mu Rwanda ku nkunga ya FIFA, yadusabye ko dukora ibishoboka byose imirimo yo kubaka igatangira vuba.”
Tariki ya 14 Mata 2015 nibwo Inama y’abaminisitiri yemereye FERWAFA ikibanza cyo kubakamo iyi hoteli ahakorera Polisi y’igihugu umutwe wo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu.
Habayeho gutegereza ko abakoreraga muri iki kibanza bimuka maze imirimo yo kubaka itangirane na Nyakanga. Iyi hoteli izatwara miliyari zisaga enye z’amafaranga y’u Rwanda izaba ifite ibyumba 100 ishobora kwakira amakipe atatu.
Aganira na IGIHE.com, Nzamwita yavuze ko bamaze kubona igice cy’inkunga bemerewe na FIFA cya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda andi miliyari na miliyoni 500 bazayahabwa nk’inguzanyo muri banki.
Yagize ati “ Ikibanza kiraboneka muri Nyakanga duhite dutangira kubaka. Tuzafata muri banki inguzanyo ya miliyari n’igice yo gusoza imirimo no kugura ibikoresho byo kuyishyiramo kugira ngo itangire gutanga serivisi za hoteli.”
Nzamwita avuga ko mu biganiro bagiranye na Leta ari uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi izabaha ibaruwa yemeza ko iyi hoteli izagira abakiriya bahoraho b’ikipe y’igihugu nk’icyemezo kuri banki ko bazabona abayikoresha nk’inzira yo kwishyura inguzanyo.
Yagize ati “MINICOFIN izaduha ibaruwa y’uko abakiriya bahari bahoraho “Amavubi” kandi bazakomeza gufasha ikipe y’igihugu n’igihe izaba ihacumbikirwa muri hoteli.”
Nubwo mu ntangiriro iyi hoteli yashoboraga kwakira amwe mu makipe azitabira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2016 biragoye ko n’igice cya mbere cyaba cyuzuye mu mezi atanu asigaye.
Nibura mbere yo gutegura umukino ikipe y’igihugu imara icyumweru muri hoteli mu gihe haba hagomba gutegurwa ikipe y’abatarengeje imyaka 17, 20, 23 n’ikipe nkuru.
Biteganyijwe ko amafaranga azajya yinjizwa n’iyi hoteli azakoreshwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uretse ibijyanye na hoteli, umuyobozi wa FERWAFA yaganiriye n’umunyamabanga wa FIFA ku mushinga wo gutangiza umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga “beach soccer”, ubu bwoko bwa ruhago bushobora gukinirwa i Rubavu na Karongi ku kiyaga cya Kivu.



















TANGA IGITEKEREZO