00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yemeje ko umusifuzi Kabanda azasifura igikombe cy’Isi 2014

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 15 January 2014 saa 06:24
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko umusifuzi w’Umunyarwanda Kabanda Felicien azasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva muri Kanama 2014. Ni nyuma y’imvune yagize ubwo yakoraga igeragezwa yari yasabwe na FIFA kuri sitade Amahoro tariki ya 5 Ugushyingo 2013, akomereka ku kuguru kw’imoso.
Kabanda kimwe n’abandi basifuzi 75 bazasifura igikombe cy’Isi bemejwe n’akanama k’imisifurire kuri uyu wa Kabiri i Zurich ku cyicaro cya FIFA, bazkaaba baherekejwe (…)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko umusifuzi w’Umunyarwanda Kabanda Felicien azasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Brazil kuva muri Kanama 2014. Ni nyuma y’imvune yagize ubwo yakoraga igeragezwa yari yasabwe na FIFA kuri sitade Amahoro tariki ya 5 Ugushyingo 2013, akomereka ku kuguru kw’imoso.

Kabanda kimwe n’abandi basifuzi 75 bazasifura igikombe cy’Isi bemejwe n’akanama k’imisifurire kuri uyu wa Kabiri i Zurich ku cyicaro cya FIFA, bazkaaba baherekejwe n’abasifuzi 20 b’abasimbura mu gihe hari uwugize ikibazo. Aba basifuzi baturutse mu bihugu 43.

Nubwo hatoranyijwe abasifuzi 95 bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, amajonjora yo gushaka itike yatangiye muri Nzeli 2011 yayobowe n’abasifuzi 156.
FIFA ivuga ko abasifuzi batoranyijwe hagendewe ku bushobozi n’imyumvire y’umupira w’amaguru ku giti cy’umuntu.

Abatoranyijwe bazabona amahugurwa mu byiciro bitatu muri Gashyantare, Werurwe cyangwa muri Mata naho icyiciro cya nyuma bagihabwe habura iminsi 10 ngo imikino itangire.

Afurika ihagarariwe n’abasifuzi 9 n’abasimbura 4, u Burayi bufite abasifuzi 27 n’abasimbura babiri, Amerika y’Epfo ifite 15 n’abasimbura babiri, Amerika ya ruguru no hagati izohereza abasifuzi 9 n’abasimbura , Aziya 12 n’abasimbura babiri naho Oceaniya yohereza batatu n’abasimbura babiri.

Nyuma y'imvune, Kabanda Felicien yashyizwe ku rutonde rw'abasifuzi 75 bazasifura igikombe cy'Isi 2014

CECAFA ifitemo abasifuzi batatu.

Umusifuzi wungirije Kabanda Felicien azaba afatanyije na Bakary Papa Gassama usifura hagati (Gambia) na Menkouade Evarist wo muri Cameroun. U Burundi buhagarariwe na Birumushahu Jean Claude (umusifuzi wungirije) naho Kenya ifite Range Marwa (umusifuzi wungirije) uzaba ari umusimbura.

Bamwe mu basifuzi bakomeye bazaba bari muri Brazil

Umunyaturukiya Cüneyt Çakır mu 2012 yasifuye umukino wahuje Chelsea na FC Barcelona muri ½ cy’irangiza muri UEFA champions league. Mu 2013 yasifuye umukino wa Manchester United na Real Madrid, aha ikarita y’umutuku Nani itaravuzweho rumwe, ari nawo mukino wa nyuma Sir Alex Ferguson yatoje wa champions league.

Umunyaportugal Pedro Proença wasifuye umukino wa nyuma wa Champions league 2012 wahuje Chelsea na Bayern Munich ndetse ayobora umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi 2012 wahuje Espagne n’u Butaliyani.

Umutaliyani Nicola Rizzoli, mu 2010 yasifuye umukino wa ¼ cya UEFA champions league wahuje Manchester United na Bayern Munich aha ikarita y’umutuku myugariro Raphael. Rizzoli niwe wayoboye umukino wa nyuma mu 2013 wahuje Bayern Munich na Borussia Dortumund.

Webb yaciye agahigo ko gutanga amakarita menshi ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi, 14, mu 2010 wahuje Espagne n'u Buholandi

Umwongereza Howard Webb yasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi giheruka mu 2010 wahuje Espagne na Portugal, aho yaciye agahigo ko gutanga amakarita mesnhi y’umuhondo ku mukino wa nyuma 14 harimo abiri ya Heitinga.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi izatangira tariki ya 12 Kamena isozwe traiki ya 13 Nyakanga 2014 muri Brazil.

Gahunda y’icyumweru cya mbere

Kuwa Kane, tariki ya 12 Kamena 2014

Brazil v Croatia -Arena de Sao Paulo saa 22:00

Kuwa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2014

Mexico v Cameroon -Estadio das Dunas saa 18:00

Espagne v u Buholande -Arena Fonte Nova saa 21:00

Kuwa Gatandatu, 14 Kamena 2014

Chile v Australia -Arena Pantanal saa 00:01

Colombia v u Bugereki -Estadio Mineirao saa 18:00

Uruguay v Costa Rica -Estadio Castelao saa 21:00

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2014

U Bwongereza v Italy -Arena Amazonia saa 00:01

Cote d’ivoire v Japan -Arena Pernambuco saa03:00

U Busuwisi v Equateur -Estadio Nacional saa 18:00

U Bufaransa v Honduras -Estadio Beira-Rio saa21:00

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages