Mu ibaruwa yanditswe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Mattias Grafström, ku wa 11 Nzeri 2026, FIFA yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Kalisa wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
FIFA yavuze ko amagambo adahagije kugaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwa Jules César Kalisa, wari umuntu w’ingenzi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize iti “Yabaye umuyobozi ukomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yamaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Mu rugendo rwe rw’akazi, nta gushidikanya ko yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu cye.”
Iyi mpuzamashyirahamwe kandi yagarutse ku kuba Kalisa yaritabiriye gahunda ya mbere ya FIFA CIES Master Programme yabaye mu 2000-2001, ivuga ko umurage we, ibyo yagezeho, urukundo yari afitiye umupira w’amaguru ndetse n’imico myiza by’umwihariko bizahora byibukwa.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo inkuru y’akababaro yamenyekanye ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko Jules Kalisa yitabye Imana.
Kalisa yatangiye ibikorwa bya siporo ubwo yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko amenyekana cyane ubwo yagirwaga Umuyobozi wa FERWAFA.
Mu 1999 yahawe akazi muri FERWAFA, kugira ngo ategure imikino y’irushanwa rya CECAFA Challenge Cup ryahuje amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati, icyo gihe Rwanda B yegukana irushanwa.
Mu 2000, yahawe impamyabushobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’ikiremwamuntu. Yazikuye muri kaminuza eshatu ari zo De Montfort University mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management mu Butaliyani na University of Neuchâtel mu Busuwisi.
Hagati ya 2003 na 2006 Kalisa yakoreye igerageza ry’amasomo ye mu Bubiligi, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, ubwo yagirirwaga icyizere na Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura wari Perezida wa FERWAFA.
Aba bombi beguye kuri izi nshingano ku mpamvu zabo bwite mu 2011.
Kalisa yari umwe mu bagirirwaga icyizere n’Impuzamashyirahamwe y Ruhago muri Afurika (CAF), akagirwa umwe mu bahuzabikorwa b’imikino ikomeye y’amarushanwa ategurwa na yo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!