Nubwo ubwitabwire bw’abafana mu mastade muri Brazil bukomeje kwishimirwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko hagiye kuganbanywa inzoga zicuruzwa muri iki stade.
Jérôme Valcke, umunyamabanga wa FIFA avuga ko imikino yo kuwa Kabiri yahuje Argentina n’u Busuwisi kimwe n’uw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaranzwe n’abafana benshi basinze.
Valcke avuga kuba inzoga zagurishwa cyane kuri stade bishobora kongera ibikorwa by’urugomo n’umutekano muke kuko abafana baba batagishoboye kwicunga.
Yagize ati “FIFA ntizinjira cyane mu buzima bw’abafana ariko ntituzemera inzoga zigurishwa ku bwinshi kuko twita cyane ku mutekano.”
Ubusanzwe muri stade zo muri Brazil ntizemewe gucururizwamo inzoga kuva mu 2003 gusa Valcke avuga ko babisabwe nkuko byagenze mu bindi bikombe byabanje kandi nta kibazo byateje.
Mbere y’uko iki gikombe gitangira, FIFA yasabye Brazil gutora itegeko ryemera gucururiza inzoga muri stade kuko benshi mu baterankunga bayo ari inganda zenga inzoga.
Haribazwa niba mu gikombe cyo mu 2022, FIFA izasaba Qatar, igihugu kigendera ku myemerere y’idini y’Abayisilamu aho inzoga zitemewe gufatirwa mu ruhame, zikagurishwa muri stade.
Kugeza ubu, umukino wahuje Argentina na Bosnia Herzegovina mu matsinda niwo warebwe n’abantu benshi ibihumbi 74,738 mu gihe indi mikino itanu ariyo yagejeje ku bafana ibihumbi 70 binjiye muri stade; Colombia vs Uruguay (73,804), Espagne vs Chili (74,101), Equateur vs u Bufaransa (73,749), Argentina vs Bosnia (74,738) n’u Bubiligi vs u Burusiya (73,819).
Nibura abafana miliyoni 2,911,381 bamaze kureba imikino 57 ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 46 712 kuri buri mukino. Igikombe gifite umuhigo w’abantu benshi binjiye muri stade ni icyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1994, 3,570,000.



















TANGA IGITEKEREZO