00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Finale’ ntikinwa iratwarwa: Umutoza wa Bugesera nyuma yo gusezerera Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 April 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Umutoza wa Bugesera FC, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko yifuza kwegukana Igikombe cy’Amahoro kuko yaba ari amateka akomeye kuri iyi kipe no kuri we by’umwihariko.

Uyu mutoza yabitangaje ku wa Kabiri, tariki 23 Mata 2024 nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi, akazahura na Police FC na yo yasezereye Gasogi United kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino ibiri.

Abajijwe icyo yarushije Rayon Sports, Haringingo yatangaje ko babashije gukina neza ibyo bari bateguye.

Yagize ati “Twakinnye neza uko twari twateguye umukino bigendeye ku mikino ibiri iheruka. Igitego twatsinze twari twakize kubera umunyezamu wa Rayon Sports akunda gusohoka cyane.”

Mu mukino wa nyuma, Bugesera izahura na Police n’ubundi uyu mutoza yanyuzemo. Yakomeje avuga ko nta bwoba imuteye cyane ko umukino wa nyuma udakinwa ahubwo utwarwa.

Ati “Umukino wa nyuma ntabwo bawukina barawutwara kuko bibuka uwatwaye Igikombe. Rero ni amateka kuri Bugesera ko yatwara Igikombe, tugiye kwitegura turebe ko twazitwara neza.”

Nubwo iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera ikomeje kwitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro, ku rundi ruhande imerewe nabi muri Shampiyona kuko iri mu makipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Haringingo yasobanuye ko iyi kipe itandukanye muri aya marushanwa yombi kubera ibibazo by’abakinnyi.

Ati “Ni ikipe ebyiri zitandukanye. Mu Gikombe cy’Amahoro twabonye abakinnyi benshi ariko muri shampiyona twarababuraga kubera imvune n’ubundi burwayi butandukanye.”

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2024, ukazahuza Bugesera FC yawugezeho ku nshuro ya mbere mu mateka na Police FC yegukanye iki gikombe mu 2015.

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages