00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Flamengo FC y’i Burundi yareze APR FC kubera Bukebuke Yannick

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 December 2014 saa 04:02
Yasuwe :

Flamengo FC y’i Burundi yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bamenyesha ko APR FC iri gukinisha Umurundi Bukebuke Yannick iyi kipe itarabimenyeshejwe nyamara ari umukinnyi wabo kuva mu 2009 aheruka kongera amasezerano tariki ya 4 Mata 2014.
Bukebuke Yannick yageze muri Flamengo FC ate?
Bukebuke Yannick ni umuhungu wa Bukebuke Hassan “Matata” wakinnye umupira w’amaguru i Burundi akinana na Kamwenubusa Jean Pierre, umuyobozi wa Flamengo.
Bukebuke yakinaga muri (…)

Flamengo FC y’i Burundi yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bamenyesha ko APR FC iri gukinisha Umurundi Bukebuke Yannick iyi kipe itarabimenyeshejwe nyamara ari umukinnyi wabo kuva mu 2009 aheruka kongera amasezerano tariki ya 4 Mata 2014.

Bukebuke Yannick yageze muri Flamengo FC ate?

Bukebuke Yannick ni umuhungu wa Bukebuke Hassan “Matata” wakinnye umupira w’amaguru i Burundi akinana na Kamwenubusa Jean Pierre, umuyobozi wa Flamengo.

Bukebuke yakinaga muri Centre Etoile de Dieu, yo mu cyiciro cy’ingimbi mu Buyenzi mu Burundi.

Tariki ya 2 Kamena 2008, se wa Bukebuke yumvikanye n’umuyobozi wa Centre Etoile de Dieu, Hakizimana Gakenge ko amuhaye umuhungu we nta zindi mpande zirebwa n’ikibazo amushyira mucuti we muri Flamengo FC.

Ifishi ya Bukebuke Yannick yahawe na FFB nk'umukinnyi wa Flamengo
Uko Bukebuke yagendaga yongera amasezerano muri Flamengo

Nkuko umuyobozi wa Flamengo asobanura, se wa Bukebuke yamuhaye umuhungu we basinyana amasezerano abanza gukinira iyi kipe ariko mu cyiciro cya gatatu.

Tariki ya 24 Ukuboza 2009, Bukebuke Yannick yasinye amasezerano ya mbere ya Flamengo nk’umukinnyi w’icyiciro cya mbere yongerwa tariki ya 30 Ukwakira 2010.

Bukebuke wari na kapiteni w’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri yasinye ku nshuro ya gatatu amasezerano ya Flamengo tariki ya 2 Ugushyingo 2011, yongeye guhabwa andi tariki ya 16 Ugushyingo 2012.

Nkuko bigaragara ku byangombwa bye, amasezerano aheruka yasinywe tariki ya 4 Mata 2014.

Bukebuke yabaye umukinnyi wa APR FC ate?

Bukebuke yageze mu Rwanda ajya muri AS Kigali yatozwaga na Cassa Mbungo Andre abanza guca mu igeragezwa.

AS Kigali yasabye ko uyu yatizwa imyaka ibiri, ibiganiro byakorwaga n’umubyeyi we ariko ubuyobozi bwa Flamengo buranga kuko bavugaga ko ku myaka nk’iya Bukebuke atari umukinnyi wo gutizwa.

Uyu mukinnyi yabwiye ubuyobozi bwa Flamengo FC ko APR FC yamushimye, iyi kipe y’i Burundi itegereza ko nyuma APR FC izabasanga ngo bumvikane amafaranga.

Umunyamabanga wa Flamengo, Kazungu Jules Cesar avuga ko batunguwe no kumva uyu mukinnyi akinira APR FC mu gihe se yavugaga ko bamwemereye kumufasha kwiga.

Urwandiko se wa Bukebuke yandikiwe n'umuyobozi wa Centre Etoile de Dieu mbere yo kumujyana muri Flamengo
Bukebuke Yannick yabaye kapiteni wa Flamengo

Yagize ati “ Twabajije mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ukuntu umukinnyi wacu ari gukinira APR FC kandi nta byangobwa twatanze.”

Kuva muri FFB kugera muri APR FC

Kazungu, umunyamabanga wa Flamengo avuga ko umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burundi (FFB), Manirakiza Jeremie avuga ko Gakenge na se wa Bukebuke berekanye ibyangombwa ko ari umukinnyi wa Centre Etoile de Dieu, abaha ibyangombwa.

Kuba nta kipe yarega indi yo mu kindi gihugu ahubwo binyura mu mashyirahamwe y’imikino, byatumye Flamengo ica muri FFB bandikira FERWAFA, gusa iyi kipe ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye muri urwo rwandiko.

Kazungu yagize ati " [Manirakiza Jeremie] yandikiye FERWAFA ko ikipe ya nyuma Bukebuke yakiniye ari Flamengo ko bakicara na APR FC bakabikemura mu bwumvikane batagiye muri FIFA (Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi) kandi ngo aremeza ko ari umukinnyi wa Etoile de Dieu."

Bukebuke Yannick yagiye muri AS Kigali arananirwa, muri APR FC amaze gukina umukino umwe nyuma yo gutinda kubona ibyangombwa by'uko ari Umunyarwanda
Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe yaba agiye kugwa mu mutego nk'uw'abakinnyi bava muri Congo

Kuba bataranyuzwe n’ibyo umunyamabanga wa FFB yanditse ko Bukebuke ari umukinnyi wa Etoile de Dieu, Kazungu avuga ko byatumye bategura ikirego kirimo abantu bose bakoze amakosa kizashyikirizwa Ishyirahamwe nyafurika, CAF na FIFA.

Ku ruhande rwa APR FC, Kalisa Adolphe, umunyamabanga wa APR FC yabwiye Radio 10 ko nta byinshi yabivugaho ko nta manyanga bagiyemo mu gihe babonye icyangombwa mpuzamahanga cy’umukinnyi (ITC).

Yagize ati " Twe dufite ITC ya Bukebuke iva muri FFB n’ikipe yakiniraga."

Tariki ya 1 Ukwakira 2014, FERWAFA yatangaje ko abakinnyi 16 aribo babonye ibyangombwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga mpuzamahanga, TMS, muri bo harimo na Bukebuke Yannick.

Undi mutego: ubanza ibumoso i Burundi yakinaga yitwa Biririmana Issa muri APR FC ahinduka Bigirimana

Ni gake APR FC igaragaraga mu makosa nk’aya y’abakinnyi n’ibyangombwa byabo, ikibazo cyatumye u Rwanda rusezererwa mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kuko Dady Birori yakiniraga ku mazina abiri atandukanye, yabanje kujya akinira Kiyovu Sports icyarimwe n’amakipe yo muri Congo.

Uretse ikibazo cya Bukebuke, iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda ishobora kugwa kandi mu mutego w’umukinnyi Bigirimana Issa nawe wavuye i Burundi ubusanzwe witwa Biririmana Issa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages