Mu gihe mu Rwanda hakomeje kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Fondation Ndayisaba Fabrice yibutse abana bakinaga umupira, ibinyujije mu marushanwa yateguye.
Kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo kwibuka abana bari abakinnyi binyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abana bari muri iyi Foundation kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside no guharanira ko itazongera kuba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.
Amarushanwa agamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangijwe n’umunota wo kubazirikana no kubaha icyubahiro. Nk’uko byagarutsweho n’uhagarariye iyi Foundation, Fabrice Ndayisaba ngo aya marushanwa ni ngarukamwaka, ikindi kandi bagiye gushyira ingufu mu kwigisha abana bari muri Foundation Ndayisaba Fabrice amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.
Bamwe mu bana bitabiriye ayamarushanwa,batangarije IGIHE ko iyo bumvise ubuyobozi bubi bwashishikarije Abanyarwanda kwica abo badahuje ubwoko, bumva bibarenze kandi binababaje, ku bw’ibyo bakaba biteguye kurwanya jenoside n’ingabitekerezo yayo.
Muri aya marushanwa agamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakinaga, yatangijwe n’ikipe ya George Ware y’i Kabuga yanatsinze Fondation Ndayisaba Fabrice FC ibitego 3-1.



















TANGA IGITEKEREZO