00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula 1: Nyuma y’imyaka 13 arwaye, Michael Schumacher yegutse

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 January 2026 saa 02:45
Yasuwe :

Umunyabigwi wahoze akina umukino wo gusiganwa mu modoka nto za Formula 1, Michael Schumacher, umaze imyaka 13 afite uburwayi yatangiye koroherwa, aho ubu ashobora no kweguka akicara.

Kuva mu mwaka wa 2013, Michael Schumacher ntabwo arongera kugaragara mu ruhame, nyuma y’impanuka ikomeye yakoze ubwo yari mu biruhuko mu misozi ya Alpes mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Uyu mugabo kugeza ubu ufite imyaka 57, icyo gihe yari kumwe n’umuhungu we bari gukina umukino wo kugendera ku rubura wa ‘Skiing’, ariko ntibyamuhira akubita umutwe ku rutare rw’urubura, bigera ku bwonko ahita ajya muri Coma yamazemo amezi atandatu.

Itsinda ry’abaganga b’intoranywa n’umugore we, Corinna Schumacher, bakomeje kwita kuri uyu mugabo wari nimero ya mbere ku Isi muri Formula 1, kugira ngo ritabare ubuzima bwe.

Ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko Michael Schumacher afite uburwayi butuma atanyeganyega cyangwa ngo ashobore kuvuga buzwi nka ‘Pseudocoma’, atari bwo ahubwo yegutse ku buryo atemberezwa no mu kagare n’abaganga.

Umwe mu bamuri hafi wavuganye na cyo yagize ati “Ntabwo wakwemeza ko yumva ibintu byose kuko ntabwo avuga. Ariko ikiriho cyo ni uko ashobora kumva ibintu bimuri iruhande nubwo atari byose.”

Umuryango wa Michael Schumacher wakomeje kugira ibanga amakuru y’uburwayi bwe, dore ko hari n’abafungiwe gushaka kwiba amakuru ye ngo bayagurishe mu bitangazamakuru arenga miliyoni 12 z’Amapawundi [arenga miliyari 23,6 Frw].

Abantu bake bizewe kandi b’intoranywa ni bo bemererwa gusura uyu mugabo ukunze kuba ari ku kirwa cya kirwa cya Majorca muri Espagne ahari inzu yaguzwe n’umugore we cyangwa Gland mu Busuwisi aho yatuye kuva kera.

Mu 2024 umukobwa we Gina Schumacher yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umugabo we Iain Bethke, abari bashinzwe umutekano w’aho bwabereye bategeka buri wese gutanga telefone ye mbere yo kwinjira ku bw’umutekano w’ibi birori bivugwa ko byari birimo Michael Schumacher.

Schumacher ni umwe mu bafite amateka yo gutwara Fomula 1 inshuro nyinshi kuko yayegukanye izigera kuri zirindwi anganya na Lewis Hamilton.

Michael Schumacher umaze imyaka 13 arembye yatangiye koroherwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages