00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fouzir Mohamed yagizwe umutoza wongera imbaraga muri APR FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 11:09
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC iri kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, yatangaje ko yahaye akazi Umunya-Mroc, Fouzir Mohamed, nk’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu marushanwa ataha, aho usibye Shampiyona y’u Rwanda, izakina na CAF Champions League.

Kimwe mu byagaragaye mu mikino yo kwitegura uyu mwaka, ni imbaraga nke mu batoza bongerera imbaraga abakinnyi, ari na yo mpamvu yafashe umwanzuro wo kongeramo undi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Fouzir Mohamed wari usanzwe atuye mu Bufaransa ari naho yakoreraga, ni we wagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akaba afite ubumenyi buhagije muri ako kazi, dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera ingufu abakinnyi.”

Ati “Uyu mutoza akaba yaratoje mu bihugu bitandukanye ari byo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon. Tumwifurije imirimo myiza.”

Fouzir Mohamed yiyongera kuri Haj Taieb Hassan w’imyaka 64, wari usanzwe akora aka kazi muri APR FC.

Ikipe y’Ingabo iri kwitegura umukino wa gicuti ugomba kuyihuza na Al Merrikh SC yo muri Sudani, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Fouzir Mohamed yongewe mu batoza ba APR FC
Fouzir Mohamed afite impamyabumenyi y'ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi
Fouzir Mohamed yasanze APR FC iri kwitegura CAF Champions League
Abakinnyi ba APR FC babonye umutoza mushya ubongerera imbaraga
Fouzir Mohamed afite abunararibonye mu kongerera imbaraga abakinnyi
Umutoza mushya yiyongereye kuri Haj Taieb Hassan wari usanzwe yongerera imbaraga n'Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages