Ballon d'Or ihabwa umukinnyi wa mbere ku Isi ku ruhande rw'abagabo n’urw'abagore. France Football ikaba yanakoze impinduka ku mubare w’abatora abayihabwa, aho abanyamakuru 170 batora bagabanyijwe bakagera ku 100 ku ruhande rw’abagabo, n'aho ku bagore bakaba ari 50.

Ibi bivuze ko kuri ubu mu matora hazajya hahagararirwa gusa ibihugu 100 bizajya biba ari ibya mbere ku Isi ku rutonde Ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu aba ahagaze mu bagabo ndetse n’ibihugu 50 bya mbere ku Isi ku rutonde rwa FIFA mu bari n’abategarugori.

Umuyobozi wa France Football, Pascal Ferre, yavuze ko ubu ari uburyo bwo guha ingufu ibi bihembo.

Mu zindi mpinduka zakozwe ni uko France Football na L’Equipe ari bo batoranyaga abakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or, Yashin Trophy igihembo gihabwa umunyezamu witwaye neza na Kopa Trophy ihabwa umukinnyi witwaye neza uri munsi y’imyaka 21, ariko kuri ubu hongerewe inararibonye zizajya zigira uruhare mu gutoranya abahatanira ibi bihembo barimo na Ambasaderi wa Ballon d’Or, Didier Drogba.

Indi mpinduka yakozwe ni uko kuri ubu ikintu cya mbere abatora bazajya bagenderaho ari ukureba uburyo umukinnyi ku giti cye yitwaye mbere yo kureba umusaruro muri rusange yagezeho n’ikipe ye, ariko na byo ngo bizajya bikurikizwa.

Izi mpinduka zatangajwe nyuma y’aho rutahizamu wa Paris St-Germain Lionel Messi atoranyijwe nk'umukinnyi wegukanye Ballon d'Or mu 2021, abatari bake bakaba barabinenze cyane, aho abakunzi benshi b'umupira w'amaguru babona ko rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski ari we wari ukwiye guhabwa Ballon d’Or.

Ibirori byo gutanga Ballon d'Or bizaba muri Nzeri cyangwa Ukwakira 2022, aho hazakurikizwa umwaka w’imikino uzarangira muri Nyakanga 2022, hamwe n’Igikombe cy’u Burayi cy’Abagore (EURO 2022).

Lionel Messi niwe wegukanye Ballon d'Or ya 2021
Lionel Messi niwe wegukanye Ballon d'Or ya 2021