Lampard yari muri Stade ya Chelsea, Stamford Bridge, aho yakurikiye umukino wa Shampiyona Chelsea FC yanganyijemo na Liverpool FC 0-0 ku wa Kabiri, tariki 4 Mata 2023, amasaha 48 nyuma y’isezererwa rya Graham Potter.
Uyu Mwongereza w’imyaka 44 ufite agahigo ko kuba ari we watsindiye Chelsea FC ibitego byinshi mu mateka, bingana na 211 mu mikino 429. Yahawe inshingano zo kuyitoza mu gihe gisigaye kugera ku musozo w’uyu mwaka w’imikino. Akazahera ku mukino ikipe izakirwamo na Wolves ku wa Gatandatu, tariki 8 Mata 2023 kuri Molineux Stadium.
Nubwo Lampard yahawe akazi nk’Umutoza w’Agateganyo, Chelsea FC iracyari mu biganiro n’abandi batoza mu gushaka uwayitoza bihoraho guhera ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Abo barimo Umunya-Espagne, Luis Enrique uri i Londres mu biganiro, Umudage Julian Nagelsmann wirukanywe na Bayern Munich mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Hari kandi Mauricio Pochettino, Ruben Amorim, Oliver Glasner na Luciano Spalletti.
Lampard azaba yungirijwe n’abarimo Ashley Cole, myugariro bahoze bakinana muri Chelsea FC.
Mu myaka ibiri Lampard yamaze muri Chelsea FC hagati ya 2019 na 2021, yatoje imikino 84, yatsinze 44, anganya 15 atsindwa 25, yatsinze ibitego 171 atsindwa 116.
Ku rutonde rwa Shampiyona, Lampard asanze Chelsea FC ku mwanya 11 n’amanota 39 aho irushwa amanota 33 na Arsenal FC ya mbere.
Chelsea FC izacakirana na Real Madrid tariki 12 na 18 Mata muri UEFA Champions League, igomba gutsinda kandi Wolves na Brighton mu mikino ya shampiyona kugira ngo nibura yigire imbere isoreze mu makipe atandatu ya mbere izagaragare mu mikino yo ku Mugabane w’u Burayi.
Indi mikino ikomeye itegereje Frank Lampard:
- Tariki 29 Mata: Chelsea FC izasura Arsenal [Emirates Stadium]
- Tariki 20 Gicurasi: Chelsea FC izasura Manchester City [Etihad Stadium]
- Tariki 28 Gicurasi: Chelsea FC izakira Newcastle [Stamford Bridge]
- Ikirarane cya Shampiyona kitaratangazwa itariki: Chelsea FC izakira Man Utd [Old Trafford]



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!