00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frank Spittler utoza Amavubi yiteguye kugisha inama Umutoza wa Bénin ku gutsinda Nigeria

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 16 June 2024 saa 02:20
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Umudage Torsten Frank Spittler yiteguye kugisha inama mwene wabo utoza Bénin, Gernot Rohr ngo abe yamwibira ibanga ryo gutsinda igihugu cya Nigeria kizahura n’u Rwanda muri Werurwe 2025.

Amavubi ni yo aza ku isonga mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizabera muri Amerika, aho abasore ba Frank Spittler ari aba mbere n’amanota arindwi banganya na Bénin iza ku mwanya wa gatatu.

Iyi kipe umukino wa gatanu wo muri iri tsinda ikazawukina na Nigeria muri Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro yaraye isogongewe n’amakipe ya Rayon Sports na APR FC. Aha, umutoza w’ikipe y’igihugu akaba yavuze ko mbere yo gukina na Super Eagles azabanza kuvugana na Gernot utoza Bénin iheruka gutsinda iki gihugu.

Aganira na radiyo Brila F.M yo muri Nigeria, Frank Spittler yagize ati “Nahamya ko mbere yo gukina na Nigeria nzabanza kuvugana inshuro zirenze imwe na Gernot Rohr, naramuka agize ikintu ambwira naba mfite ikibazo ndamutse ntacyemeye.”

Torsten Frank Spittler yakomeje kuvuga ko we n’uyu Mudage wanatojeho Nigeria, Gernot Rohr, ngo bazanakomeza kuvugana ku bintu bitandukanye ku buryo bazafashanya muri uru rugendo bafite rwo gufasha ibihugu byabo kubona itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze gutsindwa umukino umwe rukumbi muri iyi mikino aho bidatunguranye ari uwo rwatsinzwemo na Bénin igitego 1-0 mu mukino abakunzi b’ikipe y’igihugu batishimiye amahitamo y’umutoza Frank Spittler ku bakinnyi babanje mu kibuga.

Ikipe y’igihugu izasubira mu kibuga muri Nzeri uyu mwaka ikina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025 aho mbere yo gukina na Nigeria byitezwe ko Amavubi azaba amaze gukina imikino itandatu y’amajonjora y’iyo CAN.

Gernot Rohr utoza Bénin ngo hari ibyo azafasha u Rwanda mu kwitegura Nigeria
Umukino wa Bénin ni wo wonyine u Rwanda rumaze gutakaza mu majonjora y'igikombe cy'isi
Ikipe yari yabanjwemo ku mukino wa Bénin yaje guhinduka bihesha u Rwanda intsinzi muri Afurika y'Epfo
Torsten Frank Spittler yiteguye gukorana na mugenzi we Gernot Rohr muri uru rugendo rwo kujya muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages