Hari hagiye gushira imyaka ibiri nta mutoza wita ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda uhari, nyuma y’uko itandukanye n’Umunya-Brésil, Paulo de Tarso, wagiye mu 2024.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yemeje ko Umufaransa, Frédéric Guérin, ari we wahawe izi nshingano nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo.

Ati “Uyu Mufaransa ni we ugiye kuba umutoza w’Ikipe y’Igihugu ariko azaba n’Umuyobozi wa Tekinike ku buryo azajya anatoza abatoza, hanyuma anakurikirane iterambere rya Volleyball. Araza vuba.”

Frédéric yatoje amakipe atandukanye yiganjemo ayo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Bufaransa. Ayo arimo AS Cannes, Nice Volley-Ball na Cambrai Volley

Uyu mugabo w’imyaka 52 ahigitse bagenzi be bari bahanganiye uyu mwanya barimo Sammy Mulinge wo muri Kenya, Peter Nonnebroich wo mu Budage, Jean-René Akono wo muri Cameroun na Ghazi Kaabi wo muri Tunisia.

Frédéric Guérin ni we Mutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Volleyball
Frédéric Guérin ni we Mutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Volleyball