Tariki 25 Nyakanga APR FC yatomboye Gaadiidka mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho umukino wa mbere wari kuzahuza aya makipe wari kuzabera muri Somalia.

Umuyobozi wa Gaadiidka FC, Bile Moha'ud Jimale, yabwiye IGIHE ko basabye kuzakirira umukino ubanza i Kigali, bivuze ko imikino yombi ariho izabera.

Yagize ati "Yego tuzakinira aho [I Kigali] umukino ubanza n'uwo kwishyura Imana nibishaka. Federasiyo yacu yarabisabye ndetse yaremerewe."

Ntabwo uyu muyobozi yigeze asobanura impamvu habayeho gusaba kuzakirira imikino mu Rwanda.

Gaaddidka FC yegukanye ibikombe bibiri bya Shampiyona yo muri Somalia mu 1990 n’iyo iheruka mu 2022. Ni ikipe ibarizwa mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia. Ikinira kuri Banadir Stadium, ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 30.000.

APR FC ni yo izatangirira hanze mu mukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 18 na 20 Kanama, mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 25 na 27 Kanama 2023 yombi izabera i Kigali.

APR FC yiyubatse cyane uyu mwaka ndetse yifuza kugera kure mu mikino nyafurika nyuma yo guhindura Politiki yo gukinisha abenegihugu igasubira ku guha ikaze abanyamahanga. Ubu igaragaramo amasura mashya ndetse y'abakinnyi bakomeye, iherutse no gutsinda Marines ibitego 3-1 kuwa gatatu tariki 2 Kanama 2023.

Perezida wa Gaaddidka FC, Bile Moha'ud Jimale, yemeye ko basabye FERWAFA ko umukino w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ikipe ye yazawakirira i Kigali ihura na APR FC
Perezida wa Gaaddidka FC, Bile Moha'ud Jimale, yemeye ko basabye FERWAFA ko umukino w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ikipe ye yazawakirira i Kigali ihura na APR FC
APR FC yari kuzasura Gaadiidka muri Somalia ariko imikino yombi izabera i Kigali
APR FC yari kuzasura Gaadiidka muri Somalia ariko imikino yombi izabera i Kigali