Aya matora n’inteko rusange bya Rayon Sports byayobowe na Dr Rwagacondo Claude Emile wigeze kuyobora Rayon Sports.
Umwe mu bafana akimwemeza, Gacinya yavuze abyemera ariko akishyiriraho itsinda kuko mu gihe cyashize byagaragaye ko harimo abayobozi bamwe babangamiraga abandi binyuze mu guhangana.
Gacinya yagize ati “Maze igihe kinini mba muri Rayon Sports, nkurikirana ibyayo hakaba n’ibyo nigagamo, habamo guhangana, nimunyemerera nzashyiraho itsinda rimfasha.”
Mudaheranwa Shaffy na Gakwaya Olivier bari batanzwe n’abafana kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports bahise babigarama bavuga ko bashyigikiye Gacinya.
Umwe mu bafana yasabye ko Gacinya yatanga ibisobanuro ku manyanga yagiye avugwamo ku mafaranga yakwaga nyuma yo kugura abakinnyi.
Ibi byahakanywe, Ntampaka avuga ko ahubwo Gacinya yagiye abafasha mu gushaka bamwe mu bakinnyi bakomeye.
Gacinya ati “ Umuhigo ni ugutwara iki gikombe cya shampiyona, kugura abakinnyi batatu beza no kugarura umwe mu batoza bakomeye utaragiranye ikibazo n’abafana.”
Bamwe mu bagize Komite nyobozi nshya ya Rayon Sports
Visi Perezida wa 1: Rutagambwa Martin
Rutagambwa yabwiye abafana ko nyuma ya buri mezi ane ajya i Burayi kwita ku muryango we bamwemerera ko icyo gihe yajya agenda nta kibazo.
Visi Perezida wa 2 ni Muhirwa Fred
Umunyamabanga Mukuru: Gakwaya Olivier
Hari hashize umwaka n’amezi asaga atatu, Gakwaya wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports yeguye bikurikiye ibihano yari yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “ Gacinya yabinsabye ntabwo namutererana kuko yanyeretse ko akunda ikipe. Nari nayivuyemo ku bushake bwanjye na nyuma Ntampaka yansabye gukomeza gukorana mubwira ko nshaka kuruhuka.”
Gakwaya yahise yemera ko amafaranga asaga miliyoni ebyiri iyi kipe yari imufitiye ataziyishyuza.
Umubitsi ni Rukundo Patrick
Komisiyo ya tekiniki: Mudaheranwa Shaffy
Nubwo Gacinya yari yasabye umwanya wo kubanza kureba abo yashyira muri iyi komisiyo yaje kwemeza Mudaheranwa Shaffi, ahagurutse avuga ko ashimira umuyobozi wa Rayon Sports, Gacinya wamugiriye icyizere, nubwo bari bataramweza nk’umuyobozi.
Shaffy yavuze ko yakoze imirimo nk’iyi kuva mu 2009 aho yagize uruhare mu kuza kw’abakinnyi nka Nizigiyimana Kharim na Ndayisenga Fuad maze Rwagacondo atebya ko se, Mudaheranwa Hadji azamubera umujyanama.
Komisiyo yo gushakira ikipe amafaranga / marketing: Ndayisenga Davis
Gacinya yavuze ko Ndayisenga yize ibyo gushaka amafaranga n’amasoko (marketing) aho afite n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.
Komisiyo y’ubuyobozi n’ubukungu: Harerimana Francois
Yagize “ Tuzaharanira ko dutsinda igihe mwaba mutugiriye icyizere.”
Mu rwego rwo kugira muri komite 30% by’uburinganire, Uwimana Mariam usanzwe ahagarariye abafana ba Rayon Sports- Nyabugogo yashyizwe muri iyi komite.
Mbere y’uko Bizimana Djihad ajya muri Rayon Sports, Uwimana yatanze miliyoni esheshatu ngo atagenda ariko uyu mukinnyi arayanga.
Komisiyo yo gushaka abakinnyi: Ntaremezwa
Basabye ko mu nama ikurikiraho komite nshya yaba yatanze abagize iyi komisiyo ifite akazi gakomeye muri iki gihe cyo gushaka abakinnyi bashya no kongerera abandi amasezerano.
Rwagacondo yasabye ko muri iyi komisiyo hazarebwa no mu bakiniye Rayon Sports.
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru: Gatare Jean Lambert na Mugabo Valentin
Gatare usanzwe ari umuyobozi wa Radio Isango Star yavuze ko ntacyo yakwima Rayon Sports agifite nubwo abizi ko bigoye kuba muri Komite nyobozi. Yagize ati " Niteguye gutanga imbaraga ngo Rayon Sports igere kuri kimwe yifuza."
Muri iyi nama bemeje ko kugira ngo umuntu yemerwe mu rwego rw’Imena yajya atanga buri kwezi ibihumbi 200 FRW, bemeza ko ayo mafaranga abonetse ku mwaka yajya afasha byinshi.
Ku ikubitiro, Mudaheranwa Hadji yemeye kujya atanga ibihumbi 300 FRW naho Ngarambe Charles, Rutagambwa Martin na Gacinya Denis bemera kujya batanga ibihumbi 200 FRW buri kwezi.
Rayon Sports yasoje shampiyona ari iya gatanu itakaza bamwe mu bakinnyi igomba kwitegura umwaka mushya w’imikino na shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.
Rayon Sports igomba kuba yiteguye kuzakina imikino y’Agaciro Development Fund izahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuva tariki 15-22 Kanama 2015.



















TANGA IGITEKEREZO