Gacinya Chance Denis yiyamamaje ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki mu gihe Murangwa Eugène Eric we yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry'umupira w'amaguru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kamena 2023, ni bwo FERWAFA yatangaje urutonde rw'abayobozi bemerewe kwiyamamariza kuyiyobora muri manda itaha.

Hatangajwe amazina y'abemerewe ndetse n'imyanya bemereweho, Komisiyo Ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe yemeza ko kandidatire yemewe mu mwanya wa Perezida ari iyatanzwe na Munyantwali Alphonse wenyine.

Habyarimana Marcel Matiku, uri kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho, yemerewe kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n'Imari, ukaba kandi umwanya yahozeho na mbere yo gusesa Komite yari isanzweho.

Umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki wiyamamarijeho abakandida bane, barimo Mugisha Richard wemerewe ariko Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidéle na Rukundo Eugéne ubusabe bwabo ntibwemerwa.

Murangwa Eugène Eric yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ntiyakwemererwa, ariko Habimana Hamdan na Ndayiragije Bosco bo baremererwa.

Indi myanya iriho abakandida ni Komiseri ushinzwe Imari uriho Rugambwa Jean Marie na Niwemugeni Chantal. Umwanya wa Komiseri ushinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga ni Rwakunda Quinta.

Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa azava hagati ya Turatsinze Amani Evariste na Nyiringabo Rodrigue Dialo. Komiseri ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Abagore ni Munyankaka Ancille wemerewe na Mutesi Gloria utemerewe.

Rurangirwa Louis na Ntageruka Jerome, biyamamarije kuyobora Komisiyo Ishinzwe Umutekano mu Mikino. Gasarabwe Claudine yiyamamaje ari umwe rukukumbi ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko.

Kuri Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo, Gatsinzi Herbert, yemerewe kwiyamamariza uyu mwanya, mu gihe Hakizimana Moussa atemerewe.

Batatu ni bo batanze kandidatire nka Komiseri ushinzwe Amakipe y'Igihugu barimo Uwineza Pacifique, Bizimungu Clément na Ngendahayo Vedaste.

Murangwa Eugène wakiniye Amavubi na Rayon Sports, kandidatire ye yasubijwe inyuma
Murangwa Eugène wakiniye Amavubi na Rayon Sports, kandidatire ye yasubijwe inyuma
Kandidatire ya Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa FERWAFA yanzwe
Kandidatire ya Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije umwanya wa Visi Perezida wa FERWAFA yanzwe
Munyantwali Alphonse wigeze kuyobora Intara y'Amajyepfo n'Uburengerazuba ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA
Munyantwali Alphonse wigeze kuyobora Intara y'Amajyepfo n'Uburengerazuba ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA