Ku wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago ribicishije muri Komisiyo Ishinzwe Amatora ryatangaje urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Umwe mu bakandida basubijwe inyuma ni Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki.
Kuru uru rutonde rwariho n’impamvu kandidatire yanzwe, hagaragaraho ko Gacinya atari yatanze icyangombwa cyerekana ko atakatiwe n’inkiko.
IGIHE yamenye ko iki cyangombwa yaje kugitanga tariki tariki ya 8 Kamena 2023 iminsi ibiri nyuma y’uko urutonde rugiye hanze ndetse afite icyizere ko urutonde ntakuka nirusohoka tariki 14 Kamena azarubonekaho.
Gacinya Chance Denis wabaye Perezida wa Rayon Sports yajuririye icyemezo cya Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yari yagaragaje ko atemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago ushinzwe Tekiniki. pic.twitter.com/egIYpL1YlY
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 9, 2023
Igihe Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA yatangazaga amazina y’abakandida bemerewe kwiyamamaza n’imyanya batanzeho kandidatire, yemeje ko iyemewe mu mwanya wa Perezida ari iyatanzwe na Munyantwali Alphonse wenyine.
Habyarimana Marcel Matiku, uri kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho, yemerewe kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari, ukaba kandi umwanya yahozeho na mbere yo gusesa Komite yari isanzweho iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier.
Umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki wiyamamarijeho abakandida bane, barimo Mugisha Richard wemerewe ariko Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidéle na Rukundo Eugéne ubusabe bwabo ntibwemerwa.
Murangwa Eugène Eric yatanze kandidatire ku kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ntiyakwemererwa, ariko Habimana Hamdan na Ndayiragije Bosco bo baremererwa.
Indi myanya iriho abakandida ni Komiseri ushinzwe Imari uriho Rugambwa Jean Marie na Niwemugeni Chantal. Umwanya wa Komiseri ushinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga ni Rwakunda Quinta.
Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa azava hagati ya Turatsinze Amani Evariste na Nyiringabo Rodrigue Dialo.
Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore ni Munyankaka Ancille wemerewe na Mutesi Gloria utaremerewe.
Rurangirwa Louis na Ntageruka Jerome, biyamamarije kuyobora Komisiyo Ishinzwe Umutekano mu Mikino.
Gasarabwe Claudine yiyamamaje ari umwe rukukumbi ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko.
Kuri Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo, Gatsinzi Herbert, yemerewe kwiyamamariza uyu mwanya, mu gihe Hakizimana Moussa atemerewe.
Batatu ni bo batanze kandidatire nka Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu barimo Uwineza Pacifique, Bizimungu Clément na Ngendahayo Vedaste.






Ibitekerezo 0