Uyu mugabo amaze kumenyekana muri Afurika y’Iburasirazuba yose aho azwi mu kugurisha abakinnyi b’umupira w’amaguru.
Ubwo umukino wa UEFA Champions League, hagati ya FC Barcelone na Liverpool warangiraga ari ibitego 3-0, i Nou Camp muri Espagne, Gakumba, yagize icyizere kirenze avuga ko FC Barcelone nikurwamo na Liverpool mu mukino wo kwishyura azava kuri Kigali Convention Centre n’amaguru akagera Matimba.
Ibyo yiyemeje agomba kubikora kuko mu mukino wo kwishyura i Anfield ku kibuga cya Liverpool warangiye ibitangaza bitari byitezwe na benshi bibaye kuko iyi kipe yanyagiye FC Barcelone ibitego 4-0.
Byatumye Liverpool ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma ku ntsinzi y’igiteranyo cy’ibitego 4-3. Ibi binasobanuye ko Gakumba agumba gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, akagenda n’amaguru ibilometero 173.
Aganira na IGIHE, Gakumba yatangaje ko ibyo yavuze bitari imikino, ko yabivuze akomeje ndetse nk’umugabo agomba guhigura umuhigo.
Ati "Kuri uyu wa Gatatu Saa moya z’umugoroba ndahagurukira kuri Kigali Convention Centre nerekeze Matimba ku ivuko n’amaguru. Ni urugendo ruzantwara iminsi itatu, umugabo ni uhigura icyo yahize. Nabivuze nkomeje kandi nabitekerejeho ngomba kubikora".
"Impamvu nzarukora bwije, ingendo nka ziriya zitwa Mobile (ingendo ndende cyane) zikorwa nijoro. Ku manywa ushobora guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikagufatanya n’inzara ukaba wahahurira n’ibibazo."
Bikaba biteganyijwe ko uru rugendo azarusoza mu rukerera rwo kuwa Gatanu.
Mu butumwa bwagiye butambuka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakaba bavuga ko ashobora kuzabeshya akaba yakurira imodoka kugira ngo agabanye intera, mu gihe abandi batangiye kumutuma kuzabasuhuriza abavandimwe babo aho azaca hose.
Gakumba Patrick akaba ari umugabo w’imyaka 34, yamamaye mu kugurisha abakinnyi batandukanye mu makipe menshi. Ugarukwaho cyane akaba ari rutahizamu w’umunyarwanda Kagere Meddie yakuye muri Gor Mahia yo muri Kenya akamujyana muri Simba SC yo muri Tanzania.
Nyuma yo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzabera i Madrid ikipe ya Liverpool ikaba itegereje ikipe bazahura hagati ya Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza ndetse na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, zisobanura kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’i Kigali. Mu mukino ubanza Ajax ikaba yaratsindiye Tottenham mu Bwongereza igitego 1-0



















TANGA IGITEKEREZO