Uyu mukinnyi yagize umwaka wa mbere mwiza muri Rayon yagezemo mu 2024. Nyuma ibihe byarahindutse asubira inyuma iyi kipe iramutiza.
Muri Mutarama 2026, Gikundiro yaguze Ben Aziz Dao bakina ku mwanya umwe, icyo gihe benshi bahamya ko Ganijuru atazongera gukina.
Uyu mukinnyi avuga ko yitekerejeho akishakamo imbaraga bityo asubira mu bihe bye byiza.
Ati “Icyo navuga ni uko mu myaka ibiri itambutse kuri njye byari ibihe bitari byoroshye cyane, ariko Imana yaciye inzira. Umuntu agira ibihe bibi, akagira n’ibihe byiza.”
“Kiriya gihe nari muri Vision FC nari mu bihe bibi, gusa ubu ndi mu bihe byiza kandi nzabigumamo. Icyamfashije ni ukumenya ibihe ndimo kugira ngo mbashe kugaruka. Gutizwa muri Vision FC ikanamanuka byarambabaje ariko byatumye nitekerezaho, nongera kumenya icyo nshaka."
Ganijuru yashingiye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro Haringingo yatsinzemo APR FC akegukana igikombe cya 2023, n’uwa Super Cup aheruka gukina icyo gihe na bwo bagatsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ahamya ko hari ubushobozi bwo kongera kuyitsinda.
Ati “Nkeka ko uyu ari nk’umukino uri hagati y’uwa kane n’uwa gatandatu ngiye gukina na APR FC. Turasabwa kwirinda gushyuha mu mutwe, tukakira ko tugomba gukina umukino nk’undi uwo ari wo wose.”
“Ibyo bizaduha intsinzi bitewe n’ibyo tuzaba twizeye ku buryo bw’imitoreze bw’umutoza kuko twari turi kumwe [na Haringingo Francis] igihe twayitsindaga.”
Rayon Sports izakira APR FC ku wa Gatandatu saa 18:00 muri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi wa 29 wa BK Pro League.
Gikundiro iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona mu mikino 28 imaze gukinwa, aho ifite amanota 47 ikarushwa umunani n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri, ndetse ikarushwa 14 na Al Hilal SC iyoboye.









Ibitekerezo 0