00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gareth Bale yasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 January 2023 saa 10:19
Yasuwe :

Rutahizamu wa Los Angeles, Gareth Bale wakiniye Tottenham Hotspur na Real Madrid, yasezeye burundu ku mupira w’amaguru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, ni bwo uyu mugabo w’Umunya-Pays de Galles yatangaje ko yasezeye binyuze mu butumwa burebure bugaragaza urukundo yakundaga umukino, ndetse n’umumaro wamugiriye.

Umwanzuro wo gufata icyemezo cyo kwegura, Bale yatangaje ko yawutekerejeho kandi igihe kirekire ku buryo yumvaga ari cyo gihe ngo asezere mu ikipe akinamo ndetse n’iy’igihugu ya Pays de Galles.

Gareth Bale yashimiye amakipe yose yakiniye kuva atangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Yavuze ko byose yagezeho yabyifuzaga kandi urugendo rwe hose rwagenze neza.

Ati "Kuva ku mupira wa mbere nakozeho ubwo ninjiraga muri Southampton, kugeza muri Los Angeles, ni ibintu ntewe ishema na byo. Nabaye kandi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu imikino 111, ibyo nita gukabya inzozi kuri njye."

Muri ubu butumwa burebure kandi, uyu mugabo w’imyaka 33 yanditse, yashimiye buri wese wamufashije mu rugendo rwo gukina umupira. Aha harimo abakinnyi bakinanye, abatoza bamunyuze imbere, ndetse n’abagize umuryango bamubaye hafi kuva ku myaka 19.

Ikipe y’Igihugu ya Pays de Galles kandi yahawe ubutumwa bwihariye n’uyu munyabigwi wayo. Yavuze ko atasobanura icyo ivuze kuri we, gusa buri wese uri hafi yayo ayifitiye umumaro.

Ati "Sinzi ko nabona amagambo asobanura uko numva buri wese ugira uruhare mu ikipe y’igihugu. Icyo nzi cyo ni uko buri wese afite akamaro ayifitiye kandi kihariye. Ubu ndumva uko niyumva ari na ko najye niyumva."

Gareth Bale ni we mukinnyi wabayeho mu mateka ya Pays de Galles wabatsindiye ibitego byinshi kuko yayitsindiye 41 kuva 2006 kugeza 2022 ayikinira. Akurikirwa na Ian Rash wayitsindiye ibitego 28.

Gareth Bale yakiniye Real Madrid imikino 258, atsinda ibitego 106. Muri Tottenham Hotspur, yahakinnye imikino 237 atsinda ibitego 72. Muri Southampton yahakinnye imikino 45, atsinda bitanu.

Asoreje umupira muri Los Angeles FC aho yagaragaye mu kibuga imikino 14, ashyira mu izamu ibitego bitatu gusa.

Gareth Bale wari Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Pays de Galles, yasezeye ku mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages