Iyi kipe yashinzwe mu 2016 isaba kwemererwa kujya mu cyiciro cya kabiri ariko ntibyakunda biba ngombwa ko igura izina ry’indi kipe yari isanzwe muri icyo cyiciro ya Unity FC iba ariryo ikiniraho mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko KNC yishyuye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikodesha ubunyamuryango bwa Unity FC mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ikipe ye ayihindurira izina ayita Unity de Gasogi.
Mu gihe Unity de Gasogi yari mu marushanwa, KNC yakomeje gusaba ko ikipe ye yakwandikwa mu izina ryayo ry’umwimerere rya Gasogi United FC bikaba byemejwe n’abanyamuryango ba Ferwafa bitabiriye Inteko Rusange kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yabwiye abanyamuryango ko hari hasabye amakipe umunani y’abagore n’imwe y’abagabo yifuza kuba abanyamuryango ariko iyujuje ibisabwa byose ari Gasogi United FC abari mu nama bayemeza ku majwi 40 kuri 46.
Unity de Gasogi yatozwaga na Gatera Moussa kuri ubu wungirije muri Rayon Sports, umwaka ushize yabashije kugera muri ¼ cy’icyiciro cya kabiri isezererwa na Intare FC ya Rubona Emmanuel.
Gasogi United FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha ikaba yaranabonye umutoza mushya, Lomami Marcel wahoze yungirije muri Rayon Sports.






Ibitekerezo 0