Aba bombi bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, basinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gasogi United mu mpeshyi y'umwaka ushize.
Nubwo bari bagisigaranye umwaka umwe ku maseserano yabo, ubuyobozi bwa Gasogi United ntibwashimye umusaruro wabo mu mwaka w'imikino ushize, bukaba bwahisemo kubasezerera.
Gasogi United ni umwe mu makipe azagura abakinnyi benshi ku isoko nyuma y'uko byitezwe ko izatandukana na benshi mu bo yari isanganywe dore ko yamaze gutangaza ko yatandukanye na Hakizimana Abdoulkarim, Ndabarasa Tresor, Kazundu Guy na rutahizamu w'Umunya-Nigeria Godwin Blessing Henshaw wageze muri iyi kipe muri Mutarama avuye muri Namungo FC yo muri Tanzania akaza kuyitsindira ibitego bibiri gusa.
Mu kiganiro Rirarashe cyatambutse kuri Radio/TV1 tariki ya 2 Gicurasi nyuma yo gutsindwa na Marines FC tariki 30 Mata 2023 mu mukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona, Kakooza Nkuliza Charles 'KNC' yavuze ko atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi yitwara ndetse hari abakinnyi agiye kwirukanira gutanga amanota no kugurisha imikino.
Ati "Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana, bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na ‘fixing’ [kugurisha imikino cyangwa kugena uko irangira kandi itaraba]."
Umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko ibi ari byo byatumye aba ahagaritse guhemba ikipe ye kugira ngo ibanze yikosore, abwira abakinnyi ko mu gihe bazajya baba batsinze umukino bazajya bahabwa hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw.
Yagarutse kandi kuri imwe mu mikino Gasogi United yakinnye bikagaragara ko abakinnyi bayo bagize uruhare mu gutsindwa.
Ati "Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles FC, mwarabibonye, ku buryo umuntu arekura ibitego bine mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we. Mujye mwumva agahinda mudutera. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigusha nk’aho ari ibishashi bajugunye, abandi mubona ukuntu bikoresha ’comédie’ (urwenya) batanga ibitego bidasobanutse."
"Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro, umuntu ahiga undi kugira ngo penaliti iboneke. Tutagiye kure, mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira, agacunga bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe? Hari ukuntu ubibona ariko ugaceceka ngo amakuru nayabuze, ariko ndabona harimo ikintu.”
Yakomeje agira ati "Njyewe Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi, ntabwo nkora nk’abandi bantu runaka, ndababara kandi nkishima, ibyo byarabaye ntumiza abakinnyi n’abatoza’, ndababwira nti ’icyo mukunda ndakibona, ariko muri mwe muziranye amakuru yanyu, ngiye kubahana ku buryo ubwanyu muzicuza mukavuga muti dukeneye kwiyunga nawe’".
KNC yavuze ko nyuma y’umukino wa Etincelles FC batsinzwemo ibitego 5-1, hari umukinnyi wabwiye abatoza ko batagakwiye kongera kumushyira mu kibuga, ariko bamubwira ko bafite ikibazo cy’abakinnyi bake kuko hari abagiye mu bukwe bwa mugenzi wabo Ndabarasa Trésor.
Uyu muyobozi wa Gasogi United yanagarutse ku mukinnyi wabwiye bagenzi be ko yamutumye gutanga ibitego ku ikipe bagiye guhura.
Gasogi United yarangirije ku mwanya wa munani n'amanota 43 izigamye ibitego bine. Mu mikino 30 yatsinzemo 11, itsindwa icyenda, inganya imikino 10.
Mu mikino y'igice cya kabiri cya Shampiyona, iyi kipe yitwaye nabi dore ko yabonye intsinzi eshatu gusa ikanganya imikino itandatu, igatsindwa indi itandatu.
Mu mikino yo mu rugo ni ho yitwaye nabi dore ko yasaruyemo amanota 16 naho iyo yakinnye hanze ubonamo amanota 27.







Ibitekerezo 0