Nyuma yaho Gasogi United itakaje Manace Mutatu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo werekeje muri Rayon Sports, kuri ubu yatangiye gutekereza kuri rutahizamu w’Umurundi Iddy Museremu.
Iddy Museremu usatira izamu anyuze ku ruhande rw’ibumoso ariko akaba afite impano yo gukinisha amaguru yombi, ni we wasoje shampiyona ya 2019/20 afite ibitego byinshi (19) mu Burundi.
Uyu mukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu Burundi, yabwiye itangazamakuru ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo Gasogi United kuri ubu ikeneye rutahizamu mwiza izaba igenderaho mu mwaka utaha w’imikino.
Ati “Amakipe anshaka ni menshi, arimo Gasogi United kandi twaraganiriye, ibiganiro bigeze kure. Ni ikipe yanyeretse ko inshaka.”
Gasogi United yabaye iya cyenda muri shampiyona ishize, iherutse kwemeza Cassa Mbungo André na Kirasa Alain nk’abatoza bayo bashya.
Iyi kipe yaguze abakinnyi batandatu bashya barimo Bola Lobota wavuye muri AS Vita Club, Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC n’umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est.



















TANGA IGITEKEREZO