Umukino wa Gasogi United na AS Kigali, watangijwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino wari kumwe Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi w’Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA gikorera i Kigali, Ndayisenga Davis.
Ni umukino amakipe yombi yatangiye yigana cyane bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke.
Mu minota 30, AS Kigali yatangiye kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Cyuzuzo Gael ariko abarimo Iyabivuze Osée na Ndayishimiye Didier ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Igice cya mbere kibishye cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Gasogi United yatangiranye igice cya kabiri, imbaraga itangira guhusha uburyo bw’ibitego bwageragezwaga na Hakim Hamiss.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ariko ikibazo cya rutahizamu kikigaragaza kuko Kokoete Udo yavunitse.
Mu gihe Gasogi yari yaryohewe no gusatira, AS Kigali yazamukanye umupira yihuta cyane Benedata Janvier atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere ku munota wa 65.
Ku munota wa 75, Gasogi yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira mwiza watewe na Ngono Herve, umunyezamu Ndikuriyo Patient awukuramo.
Iyi kipe yakomeje gusatira, Hakim Hamiss atera ishoti rikomeye myugariro Franklin Onyeabor akora umupira n’ukuboko umusifuzi atanga penaliti.
Yatsinzwe neza na Ngono Herve yishyura igitego cya mbere ku munota wa 84. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Wabaye umukino wa gatanu wikurikiranya Gasogi United itabona intsinzi, ijya ku mwanya wa cyenda n’amanota 19. Ni mu gihe AS Kigali yagiye ku mwanya wa 15 n’amanota 12.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Police FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0, uba umukino wa mbere ikipe ya Polisi y’Igihugu itakaje muri Shampiyona.
APR FC yatsindiye AS Muhanga iwayo ibitego 2-1, Mukura itsinda Marine FC ibitego 2-1, mu gihe Gicumbi yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, aho Kiyovu izakina na Amagaju FC, Rayon Sports izakire Etincelles FC saa 18:30 kuri Kigali Pelé Stadium.
Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 29 irusha atatu APR FC ya kabiri. Al Merrikh ya gatatu ifite 24. Kiyovu, Marine na Mukura zinganya 22, mu gihe Rayon Sports ya karindwi ifite amanota 20.
AS Muhanga ya 17 ifite amanota 11, aho irusha Etincelles FC ya nyuma inota rimwe.



























Ibitekerezo 0