Ni mukino watangiye saa Kumi n’Ebyiri, aho APR FC yari yakiriwe na Gasogi United. Amakipe yombi yari yanganyije umukino ubanza 0-0.
APR FC yihariye cyane igice cya mbere cy’uyu mukino igera cyane imbere y’izamu rya Gasogi United ariko kirangira ari 0-0. Igice cya kabiri APR FC yatangiye isimbuza, ikuramo Joseph Apam Assongue ishyiramo Mugisha Gilbert.
Gasogi United yagitangiye kotsa igitutu Ikipe y’Ingabo cyane binyuze muri rutahizamu Kabanda Serge wahushije uburyo bukomeye bw’igitego imbere y’izamu ku ishoti yateye rikomeye rica hejuru.
Bitandukanye n’igice cya mbere, igice cya kabiri Gasogi United niyo yakiyoboye cyane yugarira neza ariko isatira cyane byatumaga ibona imipira myinshi y’imiterekano irimo koruneri nyinshi. Ku munota wa 78 yabonye koruneri ariko ntiyabyara umusaruro.
Nyuma y’umunota umwe, Hamiss Hakim wa Gasogi United yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu gusa umunyezamu Pavelh Ndzila arishyira muri koruneri na none itatanze umusaruro. Gasogi United yakomeje kwigaragaza kurusha APR FC mu gice cya kabiri ariko nayo gutsinda biba ikibazo, kugeza aho iminota 90 n’itandatu yongeweho yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hitabazwa za penaliti.
Ku ruhande rwa Gasogi United abakinnyi Mbirizi Eric, Iradukunda Axel, Joseph Rama, Hamissi Hakim batsinze penaliti Kabanda Serge arayihusha.
Ku ruhande rwa APR FC, Nshimirimana Ismael, Pitchou, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian aribo batsinze penaliti, naho Victor Mbaoma na Ruboneka Jean Bosco barazihusha, umukino urangira Gasogi United igeze muri 1/2 itsinze penaliti 4-3 aho izahura na Police FC.
Mu wundi mukino wari wabereye kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Police FC yasezereye Gorilla FC igera muri 1/2 nyuma y’uko iyitsinze ibitego 2-1.
Mu Karere ka Huye Mukura VS yari ku rugo yatunguwe no gusezererwa na Bugesera FC yari yayisuye, nyamara umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0 i Bugesera. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Gakiza Aime ku munota wa 40 nicyo cyatandukanyije impande zombi. Muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro Bugesera FC izahura na Rayon Sports.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!