Rayon Sports FC yageze kuri Stade Amahoro hakiri kare cyane, kugira ngo ikine umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, ndetse n’abafana bari bamaze kugeramo, dore ko abenshi bari bamaze gukurikira umukino wa Al Hilal SC na RS Berkane muri CAF Champions League.

Uyu mukino mpuzamahanga ukirangira, Saa Tatu n’iminota umunani, abakinnyi ba Rayon Sports, bahise binjira mu kibuga batangira kwishyushya, bagitegreje ko uyu mukino uba nk’uko bisanzwe.

Ni ko kandi abasifuzi bawo na bo bari biteguye. Abo ni Niyeyimana Is’haq wo mu kibuga hagati, Mugabo Eric na Karemera Tony bo mu mpande.

Amategeko agenga Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda avuga ko "iyo umubare w’abakinnyi ubaye muto cyangwa iyo ikipe imwe cyangwa zombi itabonetse/zitabonetse mu kibuga mu gihe cy’iminota 15 nyuma y’isaha yagenwe kugira ngo umukino utangire, uko kubura byemezwa n’umusifuzi."

Akomeza agira ati "Ibisabwa kugira ngo icyo gikorwa cyemerwe cyo kubura byerekanwa n’umusifuzi ku rupapuro rw ‘umukino. Imwe cyangwa amakipe arebwa n’iki kibazo ihanishwa guterwa mpaga."

Rayon Sports yahise itera mpaga Gasogi United y’ibitego 3-0, ihita ifata umwanya wa kane n’amanota 42 ivuye ku wa gatandatu. Ni mu gihe Gasogi United FC y’amanota 26 igomba guhita ijya ku mwanya wa 12.

Mu mbonerahamwe y'ibihano, Rwanda Premier League iteganya ko ikipe yatewe mpaga kandi ihanishwa kwishyura miliyoni 2 Frw.

Icyo amategeko avuga ku kwimura umukino

Amategeko avuga ko Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League ari bwo bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’amasaha imikino iberaho.

Akavuga kandi ko "itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho ntibishobora guhinduka keretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League, kandi
bwayimenyeshejwe nibura iminsi itanu mbere y’umukino."

Amategeko ahamya ko iyo Rwanda Premier League ihinduye ikibuga, itariki n’isaha y’umukino, imenyesha izo mpinduka amakipe n’izindi nzego zirebwa n’uwo mukino mbere nibura y’amasaha 48, ngo uwo mukino ube.

Arakomeza ati “Nta gihe na kimwe ikipe yakiriye umukino isaba gusubizwa ibyo yatanze mu gutegura uwo mukino kubera impinduka zabayeho."

Bivugwa ko Gasogi United FC yatse miliyoni 2 Frw kugira ngo yemere guhindura ikibuga uyu mukino uzaberaho, ishingiye ku kuba yarabimenyeshejwe igihe giteganywa n’amategeko cyararenze.

Mu butumwa Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati "Iyo udahagaze ku burenganzira bwawe, undi muntu azaza abuhagararemo. Rinda ijambo ryawe cyangwa wibure."

Abanyezamu ba Rayon Sports na bo bari biteguye uyu mukino utabaye
Abanyezamu ba Rayon Sports na bo bari biteguye uyu mukino utabaye
Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya muri Stade Amahoro
Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya muri Stade Amahoro
Rayon Sports yageze kuri Stade Amahora isanga Gasogi United FC idahari
Rayon Sports yageze kuri Stade Amahora isanga Gasogi United FC idahari
Aasifuzi bari bamaze kwishyushya
Aasifuzi bari bamaze kwishyushya
Faustin Likau yitabiriye uyu mukino
Faustin Likau yitabiriye uyu mukino
Abakinnyi ba Gasogi United FC ntibabonetse kibuga
Abakinnyi ba Gasogi United FC ntibabonetse kibuga
Perezida wa Gasogi United, KNC yanze ko uyu mukino uba kuko udakurikije amategeko
Perezida wa Gasogi United, KNC yanze ko uyu mukino uba kuko udakurikije amategeko

Amafoto: Umwari Sandrine