00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yateye utwatsi Nkubana Marc uyishinja ubwambuzi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 15 June 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko nta deni bufitiye myugariro Nkubana Marc nyuma y’uko uyu mukinnyi agejeje ikirego cye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ashinja iyi kipe kumwambura.

Nkubana ni umukinnyi wa Police FC, gusa amakuru akavuga ko ashobora kuyivamo vuba. Uyu myugariro yandikiye Ferwafa ayibwira ko ubwo yavaga muri Gasogi United ajya muri Police FC mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, yari yaguzwe miliyoni 12 Frw, aho yagombaga gufataho 30% byayo, ni ukuvuga angina na miliyoni 3,6 Frw, ariko ngo aya mafaranga ntiyayabonye.

Aha ariko ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko ingingo ya gatatu mu masezerano yari ifitanye na Nkubana Marc yavugaga ko bazamurekura ari uko ikipe imuguze miliyoni 60 Frw, akaba ari bwo yagombaga gufataho 30% by’ayo mafaranga.

Aba bavuga ko ubwo Police FC yamushakaga, bamubwiye ko atazarekurwa ayo mafaranga atageze ariko we akomeza kubinginga ko bamureka akigendera kuko yari agiye kubona umushahara mwiza. Mu gihe Gasogi yari itaramusubiza, uyu mukinnyi ngo yahise yanga gukora imyitozo.

Ubuyobozi bwa Gasogi ngo byabaye ngombwa ko bumurekura kuri miliyoni 12 Frw, gusa bukaba butangaza ko ntacyo bumugomba kuko mu masezerano bavugaga ko azafata 30% mu gihe yaba aguzwe agera kuri miliyoni 60 Frw, aho bavuga ko bemeye guhomba ibyo bamutanzeho kugira ngo bareke yishime.

Nkubana Marc wavuye muri Gasogi United ahembwa ibihumbi 200 Frw ku kwezi, yageze muri Police FC ahabwa ibihumbi 600 Frw, gusa ntabwo yahise yigaragaza nk’uko byari byitezwe mu mwaka we wa mbere, uretse ko mu mwaka wa shampiyona ushize yari asigaye abanza mu kibuga.

Kuri ubu amakuru avuga ko ari ku rutonde rw’abashobora kurekurwa bakishakira andi makipe nubwo bagifite amasezerano, urutonde rugaragaraho abandi nka Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise FC umwaka ushize ndetse na Jean Bosco Kayitaba.

Ku rundi ruhande, abarimo Gadi Ndizeye ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wabayeho kapiteni wayo, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu bo barangije kubwirwa ko batazongererwa amasezerano.

Marc Nkubana yari amaze imyaka ibiri akinira Police FC
Ubuyobozi bwa Gasogi United butangaza ko ntacyo bugomba Nkubana Marc
Uyu musore yaje muri Gasogi muri 2020 asinya amasezerano y'imyaka ine
KNC yatangaje ko bemeye guhomba kugira ngo barekure Marc Nkubana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages