Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 nibwo imwe mu mikino y’iyi shampiyona yakinwe ku bibuga bitandukanye. Umukino wakurikiranywe na benshi ni uwo Gasogi United itozwa na Lomami Marcel yasuwemo na Aspor FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino watangiranye umuvuduko uri ku rwego rwo hejuru n’inyota yo gushaka igitego kare ku ruhande rwa Gasogi United, yanahushije uburyo bubiri bwabazwe.
Ku munota wa 13 rutahizamu Kayitaba Bosco yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita ku mutambiko uramugarukira agerageza gusubizamo ntiyahirwa, umupira ujya hejuru y’izamu.
Byongeye ku munota wa 17 ubwo uyu rutahizamu uzwiho gucenga cyane yasize ba myugariro bose ba Aspor FC agahindura umupira imbere y’izamu ariko Habimana Yves utari mu bihe byiza ananirwa gutera mu izamu.
Ku munota 27 Habimana Yves yongeye kuzamukana umupira atera ishoti rikomeye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri abatoza b’impande zombi bakoze impinduka, zihira Gasogi United kurusha Aspor kuko Rugangazi Prosper winjiye mu kibuga ku munota wa 70 asimbuye Tuyishimire Issa yahise atanga umupira wavuyemo igitego.
Abakunzi ba Gasogi United barimo na nyirayo Kakooza Nkuriza Charles bita KNC bategereje umunota wa 85 ubwo Rugangazi yafataga umupira akawuha Rugamba Jean Baptiste baguze muri Kiyovu Sports, agatsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Gasogi United yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 26 nyuma yo kunganya kabiri igatsinda imikino umunani mu 10 bamaze gukina, naho Aspor FC yo yagiye ku mwanya wa kane n’amanota 17.











Amafoto: Julius Ntare




Ibitekerezo 0