Umutoza Mukuru ni Adel Ahmed ukomoka mu Misiri naho Ibrahim Bahaaeldn azakora nk'uwungirije muri iyi kipe mu gihe uzafatanya na bo ku birebana n'abazamu agishakishwa.

Aba batoza bombi basinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hashingiwe ku bikorwa bazagaragaza.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwavuze ko Adel Ahmed ari umutoza ufite ibigwi bikomeye, utageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuko yanyuze no muri Shampiona y'u Rwanda muri Musanze FC.

Adel Ahmed yagize ati "Gasogi United ni ikipe nziza kandi ifite izina rikomeye. Mbere y'uko nza hano nari mfite andi makipe ari kunganiriza harimo ayo muri Arabie Saoudite na Afurika y’Epfo ariko nahisemo kuza gukorana na KNC kuko naramwumvise, afite gahunda nziza. Na mugenzi wanjye yabigizemo uruhare kuko yangiriye inama twumva nta handi ho kujya usibye muri Gasogi United."

Akomeza kandi avuga ko afite gahunda yo kuzamura Gasogi United akayivana mu cyiciro cy’amakipe yo hasi nk’aho yayisanze, akayigeza nibura mu myanya ine ya mbere kuko ari na byo yasabwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa mbere wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko mu rwego rwo gufasha uyu mutoza azamushyiraho igitutu kugira ngo bagere ku ntego.

Yagize ati “Inshingano bafite ni ugukura Gasogi United mu gisuzuguriro, bakayigeze mu makipe ashobora gutahatanira igikombe. Nubwo tutagitwara, tugomba kugihatanira.”

KNC yavuze ko umutoza we yamurambagije kuko afite imyitwarire y’uburwanyi ku buryo bigoye kumutsinda.

Yakomeje ati "Ikindi nimurebe ibigwi bye, ntiwabigeraho utabikoreye. Kugira ngo witwe docteur mu kintu runaka ntabwo byizana, uba warize. Icya gatatu ni umuntu wakinnye umupira, ikindi afite inararibonye mu kuzahura amakipe kuko yarokoye Panthère [ yashoboraga kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri muri Cameroun]”.

Ahmed Adel watoje Musanze FC mu 2020, yari amaze iminsi muri Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Uyu mugabo yatoje mu bihugu birimo Libya na Oman.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, KNC yemeye ko Abdul Aziz na Mussa Hakizimana ari abakinnyi ba Gasogi United FC.

Biteganyijwe ko Umutoza Ahmed Adel agomba guhita atangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Nyakanga 2022, mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’u Rwanda ibura ukwezi kumwe ngo itangire.

Adel ashyira umukono ku masezerano
Adel ashyira umukono ku masezerano
Adel avuga ko ikipe azayigeza mu myanya ine ya mbere
Adel avuga ko ikipe azayigeza mu myanya ine ya mbere
Ibrahim ni umutoza wungirije wa Gasogi United
Ibrahim ni umutoza wungirije wa Gasogi United
Kuri uyu wa Mbere Gasogi United yerekanye abatoza bayo bashya
Kuri uyu wa Mbere Gasogi United yerekanye abatoza bayo bashya
Umutoza wungirijwe na we yashyikirijwe umwambaro wa Gasogi United FC
Umutoza wungirijwe na we yashyikirijwe umwambaro wa Gasogi United FC
Adel Ahmed yashyikirijwe umwenda wa Gasogi United FC
Adel Ahmed yashyikirijwe umwenda wa Gasogi United FC
Kayishema Tity Thierry ukorera RBA yari mu bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cya Gasogi United
Kayishema Tity Thierry ukorera RBA yari mu bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cya Gasogi United
Umunyamakuru Muramira Regis wa Fine FM na we yitabiriye igikorwa cyerekaniwemo abatoza bashya ba Gasogi United
Umunyamakuru Muramira Regis wa Fine FM na we yitabiriye igikorwa cyerekaniwemo abatoza bashya ba Gasogi United
Kabera Fils ushinzwe Itangazamakuru muri Gasogi United ni we wayoboye iki gikorwa. Aha yari kumwe na Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo] bakorana kuri Radio/TV1
Kabera Fils ushinzwe Itangazamakuru muri Gasogi United ni we wayoboye iki gikorwa. Aha yari kumwe na Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo] bakorana kuri Radio/TV1