Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 21 Ugushyingo 2025 mu mvura nyinshi yaguye mu bice byinshi bya Kigali.
Watangiye ugenda gake cyane amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego ari buke. Mu minota 30, Gasogi United yagerageje uburyo bwinshi bw’ibitego ariko umunyezamu James Desire akayibera ibamba.
Ku munota wa 35, Sharif Bayo yateye umupira mu izamu myugariro wa Gasogi awukuramo, abakinnyi ba Kiyovu bakeka ko yawukoze bityo ari penaliti ariko umusifuzi Uwikunda Samuel avuga ko nta cyabaye.
Mu minota itatu y’inyongera, Ndikumana Danny yahererekanyije umupira na Hakimi Hamissi wawuhinduye imbere y’izamu usanga Kokoeto Udo awukina n’umutwe, umunyezamu James awukuramo ariko Faizo Kazibwe asongamo atsinda igitego cya mbere cya Gasogi.
Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
Urucaca rwatangiranye imbaraga igice cya kabiri rushaka igitego cyo kwishyura ariko ab’inyuma ba Gasogi bakarubera ibamba.
Ku munota wa 60, Amissi Cédric, yazamukanye umupira neza awucomekera Niyo David ateye ishoti umunyezamu Ndagijimana Leandre awukuramo.
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Moise Sandja yacomekewe umupira mwiza azamuka yihuta ageze mu rubuga rw’amahina yitegura gutera ishoti, myugariro Hakizimana Adolphe araserebeka awumukura ku kirenge neza cyane.
Uko iminota yicuma umukino watangiye kugenda gake, Gasogi United yugarira cyane ngo itishyurwa igitego cyayo.
Ku munota wa 83, Uwineza Rene yazamutse yihuta acenga myugariro wa Gasogi aragwa ahindura umupira imbere y’izamu usanga Gabriel Fils Ndong akina n’umutwe ukubita umutambiko uvamo.
Umukino warangiye Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 iha ikaze Urucaca rwari rukiniye muri Stade Amahoro ivuguruye ku nshuro ya mbere, inafata umwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 15 irushwa abiri na Police FC ya mbere.
Imikino y’Umunsi wa Munani wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu aho Musanze FC izakira APR FC, Police FC yakire Gicumbi FC, Bugesera FC izakina na Rutsiro FC.
Amagaju FC izakira Etincelles FC, mu gihe Marine FC izakina na Gorilla FC. Imikino yose iteganyijwe Saa Cyenda.
Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Rayon Sports izakira AS Kigali, mu gihe Mukura izakira na AS Muhanga.
















Ibitekerezo 0