Iri rushanwa ryateguwe na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Turbo King, hiyandikishije amakipe 140 hirya no hino mu gihugu ahera mu majonjora y’ibanze haboneka 16 ahagarariye uturere nayo arahura haboneka imwe ihagararira buri Ntara.
Amakipe atanu yitwaye neza arimo Muhanga yari ihagarariye Intara y’Amajyepfo, Rusizi yavuye mu Burengerazuba, Gatsibo yo mu Burasirazuba, Gicumbi yo mu Majyaruguru ndetse na Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali.
Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu yabereye ku kibuga cya Ferwafa i Remera kuri iki Cyumweru, aho ikipe ya Rusizi yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Gicumbi.
Umukino wo guhatanira igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, wahuje Muhanga na Gatsibo.
Muhanga niyo yatangiye neza ibanza kwinjiza igitego ariko Gatsibo iza kucyishyura ishyiramo n’ibindi bibiri yegukana irushanwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa, Samputu Patrick, aganira na IGIHE yavuze ko ku nshuro ya mbere irushanwa ryari ribaye ryagenze neza kandi umwaka utaha rizarushaho kuryoha.
Yagize ati “Ni igikorwa cyagenze neza kandi abantu baracyishimiye aho twagiye mu Ntara zose z’igihugu. Bagiye badusaba ko cyaba ngarukamwaka kandi natwe turifuza kukigira kinini kurushaho.”
Yavuze ko ubwitabire bwabaye bwinshi kurenza uko babitekerezaga ikaba ari nayo mpamvu izatuma umwaka utaha ryongererwa imbaraga kandi rikagera n’aho uyu mwaka bitakunze ko rigera.
Hiyandikishaga amakipe y’abatarabigize umwuga badafite n’icyiciro bakinamo mu marushanwa ya Ferwafa, bagasabwa kwerekana ibyangombwa by’abakinnyi barindwi kuri buri kipe kandi nta we uri munsi y’imyaka 18 kandi iyo kipe ikaba nibura yarabashije gukusanya udufuniko 100 twa Turbo King.
Kapiteni w’ikipe ya Gatsibo Munyaneza Étienne, yavuze ko ku ikubitiro batabashije guhita baha agaciro iri rushanwa kuko batari barizi ariko nyuma babikora nko kugerageza batoragura imifuniko bariyandikisha birangira baryegukanye.
Ikipe ya mbere yahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hiyongeraho ibihumbi 500Frw by’uko yabaye iya mbere mu Ntara yayo, iya kabiri ihabwa ibihumbi 500 Frw hiyongeraho ibindi 500Frw by’uko yabaye iya mbere mu Ntara naho izindi zitahana ibihumbi 500Frw.
Muri iri rushanwa rya Five-a-side football bakinaga iminota 40 harimo 20 y’igice cya mbere na 20 y’icya kabiri kandi ibipimo by’ikibuga gisanzwe bikaba byari byagabanyijwe.



















TANGA IGITEKEREZO