U Butaliyani buheruka gusezererwa na Bosnie-Herzégovine kuri penaliti 4-1, mu mikino ya kamarampaka.
Nyuma y’uyu mukino, Gattuso yari yaciye amarenga ko atazakomeza akazi, aho mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yananiwe kugera ku ntego.
Ati “N’umutima uremereye twananiwe kugera ku ntego twihaye, ndatekereza ko ibihe byanjye nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu birangiye.”
Gattuso yiyongereye kuri Gabriele Gravina wari umuyobozi wa siporo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani na Gianluigi Buffon wari ushinzwe Ikipe y’Igihugu bose bavuyemo mu nshingano.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, u Butaliyani bunanirwa kujya mu Gikombe cy’Isi buherukamo mu 2014 ubwo cyaberaga muri Brésil.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!