Abayobozi ba APR FC banyuzwe n’umusaruro iyi kipe iri gutanga mu marushanwa y’imbere mu gihugu kandi bizeye ko amarushanwa mpuzamahanga arimo; CECAFA Kagame Cup, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, bazitwara neza mu myaka ya mike iri imbere.
Byahamijwe n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Mubarak Muganga, mu birori byo kwishimira igikombe cy’Intwari, byabaye kuri iki Cyumweru.
Uyu muyobozi yakomoje ku cyifuzo cya benshi mu bafana ba APR FC basabye ko yongeramo imbaraga igura abakinnyi bake b’abanyamahanga.
Iki cyifuzo cyatanzwe n’umuvugizi w’abafana Kalinda Emile, ariko Maj.Gen Mubarak amusubiza ko ababitekereza bakwiye kubyibagirwa kuko bitazakorwa.
Ati “Iyo utangiye kugaya imfura z’iwanyu bucya wimutse ni umugani w’ikinyarwanda. Umuvandimwe Emile (Kalinda) kubera ibyumweru amaze ari kumwe na Claude (umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports) ahari yaramuroze asubira mu ndwara y’abakinnyi bane cyangwa batatu b’abanyamahanga. Nta n’umwe tuzafata rwose.”
Maj Gen Mubarak Muganga usanzwe ari umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, yagereranyije gukinisha abanyamahanga muri APR FC no gukoresha abasirikare b’abacanshuro.
Yagize ati “Ingabo zigira uko zikora. Iyo utangiye kuzana mu kazi abanyamahanga, mu ndimi z’amahanga babita aba ‘mercenaries’. Nta bacanshuro bajya batsinda urugamba. Nimubona umusirikare wa RDF uva hakurya y’imipaka muzatubwire ko twabeshye. Abandi bazashyiramo abo bashaka bose ariko ntibitubuza kubatsinda babafite. Sinzi icyo twaba dushaka kindi.”
Mu bindi uyu muyobozi yatangaje muri uyu muhango harimo kuba APR FC itanga amahirwe abanyarwanda bakajya gukina hanze nk’uko byagenze kuri Emmanuel Imanishimwe na Ombolenga Fitina mu cyumweru dusoje, kandi abadahiriwe bemererwa kuyigarukamo nk’uko byagenze kuri Michel Rusheshangoga.
Gusa ngo abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu makipe yandi yo mu Rwanda ntibashobora kuyisubiramo ukundi. Maj. Gen Mubarak Muganga yabigereranyije no guhunahuna.
APR FC yakoresheje abakinnyi b’abanyamahanga kuva mu 1994 ishingwa kugera mu 2012 ubwo yafataga umwanzuro wo gukinisha 100% abanyarwanda gusa. Mu myaka umunani imaze ufashe uyu mwanzuro, abayobozi bayo baranyuzwe kuko batwayemo ibikombe bitanu bya shampiyona na bitatu by’Amahoro.







Ibitekerezo 0