Ku wa 11 Nzeri 2026 ni bwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinnye umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2026.
Ni umukino APR FC yitwayemo neza nyuma yo gutsindirwa muri RDC igitego 1-0, yacyishyuye irenzaho n’ibindi, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Umukino ukirangira, Gen Mubarakh Muganga yagiye mu rwambariro gusohoza isezerano yagiranye n’abakinnyi, buri wese amuha ibahasha irimo amafaranga bivugwa ko ari hagati 400$ na 500$.
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba na Chairman Wungirije w'Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasanze abakinnyi mu rwambariro abaha agahimbazamusyi bemerewe kubera gusezerera Les Aigles du Congo yo muri RDC muri CAF Champions League.… pic.twitter.com/zloVMRugTV
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 11, 2026
Iri ni ishimwe ryihariye yabahaye, mbere y’uko ikipe na yo ibaha agahimbazamusyi ko gutsinda uyu mukino. Aka kazabageraho tariki ya 14 Nzeri 2026.
Mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda, rizakinwa mu Ukwakira 2026, APR FC izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Zamalek SC na AS Port yo muri Djibouti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!