Iyi kipe imaze iminsi mu bihe bitari byiza, umusaruro ari iyanga ndetse byahumiye ku mirari ubwo yasezererwaga mu mikino nyafurika.
Nyuma y’umukino wa Bugesera FC, Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, yavuze ko atazi icyihishe inyuma yo kutitwara neza mu bakinnyi, byatumye afata umwanzuro w’uko bajya mu mwiherero i Shyorongi.
Mbere yo gutumiza inama, Adil Erradi yavuze ko abakinnyi be bafite byose ariko bishoboka ko hari ibindi batekereza mu mitwe yabo nawe atazi.
Perezida wa APR FC, Lt Gen Muganga Mubarakh, abinyujije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe ndetse yizeza ko impinduka zikomeye zigiye kugaragara vuba.
Ati “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse. Kandi turi gushaka igisubizo cyabyo ndetse kinarambye."
Mu mikino iheruka, APR FC yakinnye na Musanze FC itsinda ku munota wa nyuma. Yakurikijeho imikino ya Monastir yasize isezerewe muri CAF Champions League.
Yagarutse mu Rwanda ikina umukino wa Rwamagana FC ibona intsinzi bigoranye, nyuma itsindwa na Bugesera FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!