Hari mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona, APR FC yakiriyemo Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC, amakipe yombi akawunganya 0-0.
Uyu mukino wari ufite kinini uvuze kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze kwanikira Kiyovu Sports iyigwa mu ntege, ubu zikaba zanganyije amanota 53, zigatandukanywa n’umubare w’ibitego bitandatu gusa bizigamwe na APR FC.
Uyu mukino watangiye ukererewe ho gato kuko wakurikiye uwawubanjirije, aho Gorilla FC yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1.
Umukino watangiye neza nubwo utari unogeye ijisho, kugeza ku munota wa 85 ubwo abari muri Stade ya Bugesera batunguwe n’ibyahabereye. Yego byatunguranye kuko byakozwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Uko byatangiye
Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aimé Gaël, ku Musifuzi wa Kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota kuko ikipe ye yanganyaga.
Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, umusifuzi wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y’umuhondo.
Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y’umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n’Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere no mu gihe cyo gusimbuza.
Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w’Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.
Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.
Jamel Eddine wifuje kuvugana n’Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya, yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.
Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y’umuhondo.
Mbere y’uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine na Ben Moussa ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere guhaguruka.
Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane, Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y’umuhondo mu mufuka.
Ubwo Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa, yakubiswe n’inkuba atungurwa n’uko ari we ugiye kuyihabwa. Muri uku gutungurwa ni bwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y’intebe y’abasimbura, ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwo kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.
Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni bwo Nsoro na we yazamuraga ikarita y’umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w’inyuma maze azamura ikarita y’umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw’iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.
Nyuma y’iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye. Umwe mu bari bicaye ku ntebe ya APR FC yabwiye IGIHE ko yaba Umutoza Mukuru Ben Moussa n’Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere asifuriye nabi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n’imwe bamwibutsaga.
Aha harimo umukino w’Umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n’uw’Umunsi wa 12, APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.
Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku Munsi wa 14 ndetse n’umukino w’Umunsi wa 19, APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.
Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati "Kuki mutadusifurira neza nk’abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].’"
Umutoza Ben Moussa abonye ko umwungiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.
Uyu yahise afatwa n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ikipe (Team Manager) wa APR FC, Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe n’Umutoza w’Abanyezamu, Mugabo Alex, bamuherekeje mu muryango usohoka uruzitiro rw’ikibuga, akomeza mu rwambariro.
Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y’icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n’itandatu y’inyongera, yayirebeye aho.
Nyuma y’uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n’abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.
Mu gihe bageraga ku muryango w’uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.
Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.
Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!