00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Mubarakh yabirebaga! Ben Moussa yafashe mu ijosi Neffati wajugunye umwenda wa APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 April 2023 saa 07:42
Yasuwe :

Ntibyatinyukwa na buri wese, yaba uwo mu ikipe cyangwa hanze yayo, haba mu myitozo cyangwa mu mukino by’umwihariko imbere y’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka akaba na Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga. Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati yabikoze, afata umwenda uriho ikirangantego cy’ikipe awukubita hasi, kubera umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Hari mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona, APR FC yakiriyemo Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC, amakipe yombi akawunganya 0-0.

Uyu mukino wari ufite kinini uvuze kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze kwanikira Kiyovu Sports iyigwa mu ntege, ubu zikaba zanganyije amanota 53, zigatandukanywa n’umubare w’ibitego bitandatu gusa bizigamwe na APR FC.

Uyu mukino watangiye ukererewe ho gato kuko wakurikiye uwawubanjirije, aho Gorilla FC yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1.

Umukino watangiye neza nubwo utari unogeye ijisho, kugeza ku munota wa 85 ubwo abari muri Stade ya Bugesera batunguwe n’ibyahabereye. Yego byatunguranye kuko byakozwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uko byatangiye

Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aimé Gaël, ku Musifuzi wa Kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota kuko ikipe ye yanganyaga.

Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, umusifuzi wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y’umuhondo.

Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y’umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n’Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere no mu gihe cyo gusimbuza.

Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w’Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.

Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.

Jamel Eddine wifuje kuvugana n’Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya, yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.

Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y’umuhondo.

Mbere y’uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine na Ben Moussa ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere guhaguruka.

Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane, Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y’umuhondo mu mufuka.

Ubwo Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa, yakubiswe n’inkuba atungurwa n’uko ari we ugiye kuyihabwa. Muri uku gutungurwa ni bwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y’intebe y’abasimbura, ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwo kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.

Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni bwo Nsoro na we yazamuraga ikarita y’umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w’inyuma maze azamura ikarita y’umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw’iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.

Nyuma y’iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye. Umwe mu bari bicaye ku ntebe ya APR FC yabwiye IGIHE ko yaba Umutoza Mukuru Ben Moussa n’Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere asifuriye nabi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n’imwe bamwibutsaga.

Aha harimo umukino w’Umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n’uw’Umunsi wa 12, APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.

Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku Munsi wa 14 ndetse n’umukino w’Umunsi wa 19, APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.

Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati "Kuki mutadusifurira neza nk’abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].’"

Umutoza Ben Moussa abonye ko umwungiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

Uyu yahise afatwa n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ikipe (Team Manager) wa APR FC, Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe n’Umutoza w’Abanyezamu, Mugabo Alex, bamuherekeje mu muryango usohoka uruzitiro rw’ikibuga, akomeza mu rwambariro.

Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y’icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n’itandatu y’inyongera, yayirebeye aho.

Nyuma y’uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n’abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.

Mu gihe bageraga ku muryango w’uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.

Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.

Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Umutoza wungirije wa APR FC Jamel Eddine Neffati yifashe uku nyuma y'uko Bizimana Yannick yari ahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 10
Ku munota wa 85 w'umukino, Umusifuzi wa kane, Akingeneye Hicham, yahamagaye Ruzindana Nsoro wo hagati, amubwira ko Umutoza wungirije Jamel Eddine Neffati ari guteza umutekano muke
Yaba Ben Moussa na Jamel Eddine umwungirije, bahise basobanuza Akingeneye icyo bazira
Nsoro yakuyeyo ikarita bucece aba bombi ntawe umubona
Ubwo Jamel Eddine yayikubitaga amaso yabaye nk'ukubiswe n'inkuba
Yasubiye inyuma atangara atangira kwikuramo ikoti rya APR FC
Ni uku yaryikuyemo
Yaryiyambuye arikubita hasi mu gihe na Nsoro yari atangiye kuzamura ikarita y'umuhondo
Yabikoranye umujinya mwinshi kubera ko atumvaga kimwe n'abasifuzi ibyemezo bari bamufatiye
Ruzindana Nsoro yazamuye ikarita y'umuhondo ayereka Jamel Eddine utari wishimye na gato
Yamanitse amaboko abaza abasifuzi impamvu APR FC idasifurirwa neza
Nsoro wari wazamuye ikarita y'umuhondo, yahise yereka Jamel Eddine iy'umutuku bidasabye ko yerekwa iy'umuhondo ya kabiri kubera kwinubira icyemezo cy'umusifuzi
Umutoza Mukuru wa APR FC, Ben Moussa ntiyakiriye neza icyemezo cy'Umusifuzi Nsoro mu gihe Team Manager, Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe n'abakinnyi batangazwaga n'ibimaze kuba
Uko Ben Moussa na Jamel Eddine basobanuzaga Umusifuzi Nsoro ibyo amaze kubakorera ni nako Ushinzwe ibikoresho by'Ikipe Habumugisha Erneste '2PAC' yatoraguraga ikoti ryari rimaze kujugunywa hasi
Abatoza ba APR FC bari bakeneye ibisobanuro byinshi by'ikosa ryari rimaze kuba mu gihe Nsoro yari afashe amakarita abiri mu ntoki
Nsoro yabwiye Jamel Eddine ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro
Jamel Eddine yatangiye gusatira abasifuzi abasaba ibisobanuro
Aha niho Umutoza mukuru Ben Moussa yahindukiye yigizayo Jamel Eddine wari umaze gusohorwa mu kibuga
Ben Moussa yafashe mu mashingu Jamel Eddine amwigizayo kuko yabonaga atangiye kwegera abasifuzi
Yamusabye kujya hanze y'ikibuga kuko yari yabonye ikarita itukura
Mu batunguwe n'ibyabaye harimo n'Umusesenguzi w'amashusho muri APR FC, Koko Dichjekian
Team Manager wa APR FC yafashije Umutoza Jamel Eddine gusohoka mu kibuga
Team Manager Maj Uwanyirimpuhwe n'Umutoza w'abanyezamu Mugabo Alex bafatanyije gusohora mu kibuga Jamel Eddine
Ubwo Umutoza Jamel Eddine yasohokaga ku kibuga
Ntabwo UmutozaJ amel Eddine yishimiye igihano yahawe
Ubwo yaganaga mu rwambariro
Nyuma yasohotse mu rwambaruro agaruka kureba umukino
Yaje azamuka ku ngazi zigana mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Bugesera
Yagiye gufata telefoni akareba umukino ari nako ayiteraho akajisho
Aha niho yarebeye umukino kugeza urangiye
Nyuma y'umukino yashimiye abakiinnyi be ujko bitwaye
Yahimiye n'Umutoza Mugabo Alex
Ubwo umukino wari urangiye Umutoza Ben Moussa yashimiye abasifuzi uko bawuyoboye
Nyuma y'umukino ubwo abasifuzi bageraga imbere ya Jamel Eddine Neffati yabakomeye amashyi,Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony yari aho hafi
Umutoza wungirije yatabgiye kuganira na Team Manager wa APR FC mubere y'uko bakomezanya mu rwambariro
Kabanda Tony yacungiraga hafi Umutoza wungirije ngo atongera guteza imvururu
Bagiye mu rwambariro baganira mu gihe na Polisi y'Igihugu yacungiraga hafi
Ni uko binjiye mu rwambariro
Ibi byose byabeye imbere ya Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages