Ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, ni bwo inama yabereye ku cyicaro cy’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku Kimihurura, aho Chairman wayitumije yabanje kubabwira impamvu nyamukuru yatumye abatumaho.
Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati "Igitumye nifuza ko tuganira, ni uko ngenzwa no kubabwira ko ubuyobozi bwa APR FC, abakunzi n’abafana batishimye habe na gato. Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire no mu myitwarire ibaranga ya buri munsi kuko byose ni ho bishingiye.”
Yakomeje agira ati “Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye. Murimo kuduhatira gutangira kubashidikanyaho.”
Nyuma yo kubabwira impamvu yabatumije, yabibukije ko imyanya barimo hari abandi bayihozemo kandi na bo basezerewe kubera umusaruro nkene, na bo batitonze bakorerwa ibisa na byo.
Ati “Mbere yo kubazana muri APR FC hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho. Ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi ari bo mwe. N'ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho, hari abazatandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.”
Yongeyeho ko intego za APR FC ari ugutwara ibikombe uhereye ku bikinirwa mu Rwanda byose. Ati“Ibyo murimo byose, reka nibutse ko intego zacu zidahinduka, ni ugutwara ibikombe nk’uko muhora mubibwirwa mu biganiro tugirana byose.”
Yasoje agira inama bamwe mu bakinnyi, abasaba kwisubiraho bagakora akazi neza. Yaboneyeho kandi gushima benshi bakorana umurava n’abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego.
Iyi nama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n'abakinnyi bayo nyuma y'iminsi ibiri inganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona.
Kunganya uyu mukino wabereye mu Bugesera, byatumye APR FC ifatwa na Kiyovu Sports zinganya amanota 53 ku mwanya wa mbere, gusa zitandukanywa n’uko Ikipe y’Ingabo izigamye ibitego 22, irusha iyo ku Mumena ibitego umunani.
Ni umukino kandi Umutoza wungirije wayo, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati, yakuyemo ikoti ry’ikipe ye arikubita hasi nyuma yo kwerekwa ikarita y’umuhondo kubera ko atishimiye ibyemezo by’abasifuzi, iki gikorwa yakoze nyuma gituma ahita ahabwa ikarita itukura.
Umutoza mukuru wa APR FC, Ben Moussa, na we yavuze ko kunganya na Gasogi United bitari byoroshye kuko bari bahanganye n’abakinnyi 11 b’iyo kipe, wongeyeho abasifuzi bane.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yabwiye abakinnyi bayo ko ubuyobozi butishimiye uburyo bari gukina n’ikinyabupfura bari kugaragaza.
Yongeyeho ko ibyo bituma butekereza ko bwaba bwaribeshye ku bushobozi bwabo ku buryo babuhatiriza kubashidikanyaho. pic.twitter.com/DVKmpWKJmR
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 18, 2023










Ibitekerezo 0