Inkuru yo guhagarika gukina ruhago, Piqué yayitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Piqué yatangaje ko nta yindi kipe azigera akinira itari FC Barcelona ndetse yashimangiye ko ku Kibuga cyayo Spotify Camp Nou ariho azasezerera bwa nyuma umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ni urugendo azashyiraho iherezo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.
Uyu mukinnyi ufite imyaka 35, yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” inshuro umunani, atwarana na FC Barcelona UEFA Champions League inshuro eshatu.
Gerard Piqué mu mashusho yasohoye yavuze ko byose yabigezeho mu gihe amaranye n’abakunzi ba FC Barcelona.
Yagize ati “Umupira w’amaguru wampaye byose mfite. Barcelona na yo yampaye buri kimwe, bamwe bafana bacu icyo nakeneye cyose mwarakimpaye.’’
“Ni yo mpamvu inzozi zanjye nagize nkiri muto zose zabaye impamo. None nifuje kubabwira ko noneho bya bindi byose nagombaga gukora ngiye kubishyiraho akadomo.’’
Culers, us he de dir una cosa. pic.twitter.com/k3V919pm1T
— Gerard Piqué (@3gerardpique) November 3, 2022
Usibye FC Barcelona, Piqué yanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Espagne, yayikiniye imikino 102 ndetse yatwaranye na yo Igikombe cy’Isi cya 2010. Yanegukanye Euro ebyiri. Yasezeye kuyikinira nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.
Piqué yasezeye mu gihe yari amaze iminsi atari kwifashishwa muri FC Barcelona kuko kuva uyu mwaka watangira amaze kubanza mu kibuga inshuro eshanu gusa ku ngoma y’Umutoza Xavi Hernandez.
Mu myaka 14 amaze muri FC Barcelona yabanzaga mu kibuga ariko uyu mwaka yabuze umwanya ahanini kubera abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo Andreas Christensen na Jules Kounde.
Ubutumwa bwe, Piqué yabusoje aca amarenga ko ashobora kugaruka muri iyi kipe ariko akaza akora indi mirimo itandukanye no kuyikinira.
Ati "Kuri uyu wa Gatandatu ndafata ibihe namaranaga na Barcelona, byose mbimarane n’abana banjye. Nzakomeza gushyigikira ikipe, nzaba umukunzi n’umufana wayo, kandi muranzi neza bidatinze tuzabonana."
Tariki 27 Gicurasi 2008 ni bwo FC Barcelona yasinyishije Gerard Piqué nk’umukinnyi wayo avuye muri Manchester United yo mu Bwongereza.
Yatangiriye ruhago mu ishuri ry’abato ba FC Barcelona mu 1997 mbere yo kuyivamo mu 2004, yerekeza muri Man United yamazemo imyaka ine mbere yo gusubira ku ivuko.
Muri uyu mwaka wa 2022/2023, Piqué ntiyahiriwe haba mu kibuga ndetse no mu muryango kuko yatandukanye n’umugore we Shakira Isabel Mebarak Ripoll bari bamaranye hafi 12.
Muri FC Barcelona, Gerard Piqué yakinnye imikino 615, atsinda ibitego 52; yatwaranye na yo La Liga umunani, Champions League eshatu, Spanish Super Cup esheshatu, Copa del Rey zirindwi UEFA Super Cup eshatu na FIFA Club World Cup imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!