AfricanFootball.com yanditse ko habayeho ibiganiro hagati ya Minisitiri w’imikino muri Ghana Dr Mustapha Ahmed n’uwa Congo Dr. Léon Alfred Opimbat bemeranya uyu mukino uzaba mbere y’iminsi ine ko bahura n’Amavubi, umukino wa kabiri w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika.
Mu gihe imikino nyafurika izatangira tariki ya 4-19 Nzeli 2015, umukino wa Congo na Ghana waba tariki ya 1 Nzeli ugafungura iyi stade iri mu gace ka Kintélé yubatswe kuri miliyoni 550$.
Uyu mukino uje mu gihe Nigeria yari yifuje gukina na Ghana umukino wa gicuti i Londres ntibikunde, Amavubi azabakira yo azakina na Ethiopia umukino wa gicuti tariki ya 28 Kanama i Kigali batangire umwiherero tariki ya 23 Kanama 2015.
Kuri uyu mukino wa Ghana, umutoza w’Amavubi Johnny Mckinstry yahamagaye abakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda, Rushenguziminega Quintin ukina mu Busuwisi, Nirisarike Salomon mu Bubiligi, Bayisenge Emery muri Autriche, Sibomana Abuba muri Kenya na Mugiraneza Jean Baptiste na kapiteni Niyonzima Haruna bakina muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO