Uyu mukinnyi ukina anyuze mu mpande muri Berekum Chelsea yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ghana, yapfiriye mu gitero cy’amabandi cyagabwe ku modoka y’ikipe ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026.

Icyo gihe bari bavuye gukina na Samartex mu mukino w’Umunsi wa 29 wa shampiyona, wari warangiye itsinzwe igitego 1-0, bavuye ahitwa Goaso berekeza Bibiani, bategwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Mu gihe umushoferi yashakaga gukata imodoka ngo asubire inyuma, abakinnyi n’abatoza bamwe bari batangiye kuyivamo bashaka aho bihisha mu ishyamba ryari hafi aho, ari na bwo Dominic Frimpong w’imyaka 20 yarashwe.

Icyo gihe Polisi ya Ghana yatangiye gukora iperereza ku bakekwaho urwo rugomo, ndetse mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, yemereye umunyamakuru wo muri Ghana Sadick Adams ko ubakuriye yatawe muri yombi.

Yagize ati “Polisi ya Ghana yanyemereye ko yataye muri yombi umuyobozi w’amabandi y’abajura yakoze urugomo rwapfiriyemo umukinnyi wa Berekum Chelsea ari we Dominic Frimpong.”

“Mbere yo gufatwa yarakomeretse cyane kuko yarasanye na Polisi ya Ghana ashaka kuyirwanya, ihita imujyana kwa muganga byihutirwa.”

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Ghana (GFA), ryavuze ko hagiye gushakwa uburyo amakipe azajya acungirwa umutekano mu gihe ari gukora ingendo zo hagati mu gihugu.

Ibikorwa by’urugomo nk’ibi byaherukaga mu 2023, ubwo Samartex yategwaga n’amabandi hagakomerekeramo umuntu umwe.

Dominic Frimpong yapfiriye mu rugomo rwakorewe ikipe ya Berekum Chelsea yo muri Ghana
Dominic Frimpong yapfiriye mu rugomo rwakorewe ikipe ya Berekum Chelsea yo muri Ghana