Inkuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017, yashegeshe benshi by’umwihariko umuryango we n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Mu butumwa, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yoherereje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yihanganishije umuryango we anagaruka ku bihe by’ingenzi byamuranze nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Yagize ati “Nababajwe n’urupfu rwa Ndikumana Katauti wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga. Mu izina ry’umuryango mugari w’umupira w’amaguru no ku giti cyanjye ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nihanganishije umuryango wa nyakwigendera.Nifatanyije n’umuryango we ndetse n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye.”
Ndikumana wahamagawe inshuro zirenga 50 mu ikipe y’igihugu yafashije u Rwanda kubona itike y’imikino y’Igikombe cya Afurika(CAN) cya 2004 cyabereye muri Tunisia.
Katauti yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kuva mu myaka ya 1990, yinjira muri Rayon Sports mu 1996, ayikinira kugeza mu 1999 ndetse ayifasha kwegukana igikombe cya CECAFA mu 1998.
Uyu mugabo waherukaga kuzuza imyaka 39, yatangiye kubengukwa n’amakipe y’i Burayi mu 2000 ubwo yari afite imyaka 22, icyo gihe yasinyiye K.F.C. Turnhout mbere yo kwerekeza muri RSC Anderlecht yanyuzemo mu 2001-2002.
Katauti yasoje gukina nk’uwabigize umwuga mu 2011 akinira APOP Kinyras Peyias yo muri Chypre ahita yerekeza muri Yanga Africans yo muri Tanzania mu 2011, aho yavuye akomereza muri Vitalo’o yo mu Burundi.
Katauti yahagaritse gukina umupira mu 2015 ahita agirwa umutoza wungirije muri Espoir FC y’i Rusizi mbere yo kwerekeza muri Musanze FC, ikipe yavuyemo ajya muri Rayon Sports aho yari yungirije Karekezi Olivier banakinanye.
Ndikumana Katauti uri muri ba myugariro bakomeye u Rwanda rwagize, ku ya 11 Nyakanga 2009 ni bwo yakoze ubukwe bwasize amateka muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yashyingiranwaga na Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzania. Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera uburyo bwari buhenze. Aba bombi batandukanye burundu bamaze kubyarana umwana w’umuhungu witwa Krish Ndikumana.



















TANGA IGITEKEREZO