Byavuzwe mbere ko Intare FC ifatwa nka murumuna wa APR FC itazakina icyiciro cya mbere n’ubwo yabonye iyo tike ibikoreye inegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo abayobozi b’iyi kipe nayo y’Ingabo z’Igihugu bandikiye Ferwafa bayimenyesha ko itazakina icyiciro cya mbere kuko bahisemo ko ikomeza kuba irerero ry’abana.
Mu butumwa Umunyamabanga wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, yahise atanga, yavuze ko ari amahirwe akomeye ikipe ye yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize ibonye yo kugaruka mu cya mbere.
Yanashimiye byivuye inyuma inshuti ye magara Nzamwita Vincent de Gaulle wahoze ari Perezida wa Ferwafa kuri ubu akaba ariwe uyobora Intare FC yavugaga ko ariwe ufashije Gicumbi FC.
Ubwo butumwa bugira buti “Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Gicumbi FC ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bwa Intare FC cyane cyane Perezida wayo Nzamwita Vincent de Gaulle, kuba bafashe icyemezo cyo kuguma mu iterambere ry’umupira w’amaguru."
“Baguma muri gahunda yo guha abana amahirwe bagafata icyemezo cyo kuguma mu cyiciro cya kabiri bityo bigaha Gicumbi FC amahirwe yo kongera gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 2018/2019.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, aganira n’abanyamakuru nyuma y’Inteko Rusange ya Ferwafa kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko nta kipe izagabira indi umwanya ahubwo hazakurikizwa amategeko.
Ati “Intare FC baranditse basobanura ko bashaka kuguma mu cyiciro cya kabiri bakaguma mu kuzamura abana.”
Ku bijyanye n’ikipe igomba gusimbura Intare FC yagize ati “Hari ibyo amategeko ateganya ni byo tuzakurikiza, tuzayibamenyesha.”
Yavuze ko icyo yibuka ku itegeko rijyanye n’iki kibazo, ari uko riteganya ko mu gihe ikipe yivanye muri shampiyona, iyikurikira ariyo ihita iyisimbura.
Ikibazo kuri iyi nshuro ni uko Intare FC ariyo yari iya mbere, iyikurikiye [AS Muhanga] nayo ikaba ifite itike yo kuzamuka ibisigaye itegeko rikaba ritabisobanura neza.
Mbere y’uko umwaka ushize utangira ku ngoma ya Nzamwita, habayeho ibisa n’ibi Isonga FC yari yazamutse ari iya kabiri yikura muri shampiyona amategeko arirengagizwa aho guha amahirwe ikipe yari yabaye iya gatatu hazamurwa Kiyovu Sports yari yamanutse.
Shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu Ukwakira gusa amatariki ntaramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO